Advertising

U Bwongereza ! Bruce Melodie na Element batanze ibyishimo

26/05/2024 16:32

Abahanzi Nyarwanda; Bruce Melodie na Element batanze ibyishimo baza no kugaragara bahuje urugwiro na Awilo Lolongomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mugitaramo cya Shady Mixtape Beach Party aho bataramye ku munsi wa mbere wacyo dore ko bageze i London ku wa 24 bakaririmba ku wa 25 nk’uko Bruce Melodie yari yabitangaje mbere y’uko bahaguruka mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo Bruce na Element bataramiyemo , cyabereye ku mucanga wa Hotel ikomeye yitwa Berwick Mono , ahari hari ibihumbi byinshi by’abantu bari baje kuryoherwa n’umuziki w’ibi bitaramo.Aba bahanzi bari bahagarariye u Rwanda baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zirimo na ‘Fou de Toi’.

Bruce Melodie, Element, Awilo longomba n’abahanzi bahanzi , bagaragaye bahuje urugwiro bisa n’aho Bruce Melodie yabarushije kwisanzura cyane.

Shady Beach Mixtape birarangira kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024.Mu bandi bahanzi baririmbye harimo ; Awilo Longomba, John Blaq , Samantha na Sizzaman mu gihe kuri uyu wa 26 , haratarama abarimo umukobwa uri kuzamuka neza muri muzika ya Uganda akaba afitanye n’indirimbo na The Ben, Azawi Spice Diana.

 

 

Previous Story

Samiah Suluhu Hassan yahaye inama Diamond Platnumz na Harmonize

Next Story

Yabatembagaje ! Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro munama ikomeye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop