Nicki Minaj yarekuwe

26/05/2024 21:57

Umuraperikazi  wo muri USA w’imyaka 41, Nicki Minaj, yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi ake kwaho ibiyobyabwenge ubwo yerekezaga mu Bwongereza mu gitaramo cye “Pink Friday 2 World Tour”.

Kuwa Gatanu, nibwo Nick Minaj yerekeje mu gihugu cy’u Bwongereza, i Manchester ariko  aca mu Buholandi mu Mujyi wa Amsterdam.

Akigera muri uyu Mujyi , nti byamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi n’abaolisi baho nyuma yo gusaka ibikapu yari afite bagasangamo urumogi.

Uyu muraperikazi yavuze ko ibyo yakorewe ari akagambane k’abadashaka ko akora igitaramo , kuko bitumvikana uuryo bamutaye muri yombi kubera urumogi kandi rusanzwe rwemerewe mu Buholandi.

Uyu yavuze ko yarekuwe hashize amasaha 5-6 gusa ari mu maboko yabashiznwe umutekano.

Bamuciye amande baramureka akomeza urugendo.

Icyakora, ntabwo yagereye i Manchester ku gihe, byatumye iki gitaramo cye cyo kuwa gatandatu gisubikwa.

Abafana bagera ku 20.000 bari mu kibuga bategereje ko aza kuri stage birangira babwiweko iki gitaramo kitakibaye.

Aba barimo Imogen Pope w’imyaka 18, ukomoka I Newton-le-Wilows muri Merseyside wavuze ko “bibabaje”

Ati “nakoreshsje  £ 150 ku itike yanjye, nsaba umunsi w’ikiruhuko ku kazi, hanyuma twicara hano amasaha agera kuri atatu dutegereje maze tubwirwa ko bitakibaye”. “Ndababaye.”

Icyakora abshinzwe iyi concert bavuze ko amatike yaguzwe arakomeza kugira agaciro iki gitaramo gisubukuwe muri Co-op Live arena.

 

Advertising

Previous Story

Yabatembagaje ! Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro munama ikomeye

Next Story

Byinshi Gliese 12 b, umubumbe abashakashatsi bavumbuye kandi uriho n’ubuzima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop