Waruzi ko umwana ashobora kuvuka nta musatsi afite ,akamara igihe ntawuramera ! Byigutera ubwoba cyane

06/10/2023 11:40

Birashoboka ndetse bishoboka cyane ko umwana ashobora kuvuka nta musatsi afite habe na mucye cyangwa se afite gacye cyane. Hahandi kuza bitinda ndetse bigafata igihe kinini. Ni ibintu bisanzwe biba ku bana bamwe n’abamwe ntibigutere ubwoba cyane, dore ibyo inzobere zivuga kuri abo bana.

 

 

 

Inzobere mu buvuzi ku bana zivuga neza ko koko bibaho ko umwana ashobora kuvuka nta musatsi afite, ashobora kuvukana agasatsi gacye cyane cyangwa gacye Kari uruhande rumwe cyangwa se ntanamucye afite. Si ibintu ukwiye guhangayikira cyane kuko bibaho Kandi bikabaho cyane.

 

 

 

 

Bishobora guterwa nabi umwana akomokaho ni ukuvuga se umubyara cyangwa se mama we umubyara cyangwa se undi wo mu muryango wavutse gutyo nawe agatinda kumeza umusatsi bityo bigatuma n’umwana uvutse muri uwo muryango avuka nta musatsi afite.

 

 

 

Ikindi kandi gushoboka gutera umwana mu kuvuka nta musatsi afite ni imisemburo micye mu mubiri. Ni ukuvuga ngo imisemburo ikora umusatsi iyo idahagije mu mubiri wuwo mwana, ashobora kuvuka nta musatsi ndetse ukanatinda kumera kubera ko nta misemburo ihagije afite mu mubiri. Ikindi ku bana babakobwa Kenshi nibo bamera umusatsi vuba mwinshi cyane ko bazwiho no kugira umusatsi muremure kurusha uwa bahungu.

 

 

 

 

Umubyeyi ashobora kubyara umwana nta musatsi afite, hagashira amezi agera kuri 6 umwana n’ubundi nta musatsi yari yamera, umubyeyi agatangira kugira ubwoba ko umwana we afite ikibazo cyangwa uburwayi, ariko burya si ngombwa kugira ubwoba cyane kuko Ari ibintu bibaho udakwiye guhangayikira cyane.

 

 

 

Kimwe nuko umwana ashobora kuvuka afite umusatsi ariko uko akura ukavaho nko mu mezi 6 kuri 12 wamusatsi ukagenda uvaho, nabyo si ibintu biteye impungenge cyane kuko burya uwo mwana aba agiye kumera umusatsi mushya Kandi itandukanye cyane nuwo yavukanye mu mabara.

 

 

 

Ukwiye kwihutira kujya ku ivuriro mu gihe ubonye umwana wawe umusatsi yari afite uvaho agatangira kurwara cyangwa se kutamera umusatsi vuba biri kumutera uburwayi icyo gihe nibwo ukwiye kujya kureba umuganga. Mu gihe umwana wawe amaze amezi arenga 12 nta musatsi nabwo ukwiye kujya kureba muganga akareba Niba ntakibazo kirimo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Source: www.easybabylife.com

 

 

Previous Story

Umukobwa bamushinjije gukurikira amafaranga ! Umukobwo n’umukunzi we bagaragaye bishimanye ndetse bari no kunyina batera ishyari abantu

Next Story

King James yongeye kwegera inkumi ! King James yifashishije Muchomante n’umugabo we mu ndirimbo yakoreye muri Texas

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop