Hari ibiryo cyangwa ibiribwa byinshi bigirira umumaro umubiri w’umuntu cyane iyo umuntu abiriye bigishyushye, mbese bigira akamaro cyane mu gihe ubiriye bigishyushye bitavuze ko bitakugirira umumaro bikonje ariko bigira umumaro mu mubiri w’umuntu cyane iyo bigishyushye.
Dore bimwe muri ibyo biribwa:
- Amagi
Amagi atogosheje agira umumaro munini mu mubiri w’umuntu cyane iyo uyariye agishyushye. Iyo amagi agishyushye agira intungamubiri nyinshi zigirira umumaro munini mu mubiri w’umuntu.
- Ibijumba
Ikindi ibijumba bigishyushye bigara potassium na calcium ndetse na magnesium bigira umumaro munini mu mubiri w’umuntu. Ndetse kurya ibijumba bigishyushye bigabanya isukari mu mubiri ndetse bifasha mu kwita ku mubiri wawe ndetse no kwirinda kugira ibiro byinshi cyane cyangwa bicye.
- Imboga
Ni ngombwa kandi ko urya imbogo cyane zigishyushye kuko nazo zigira umumaro munini mu mubiri wawe, izo mboga harimo karoti, imboga rwatsi ndetse n’izindi.
- Umuceri
Umuceri ushyushye Kandi ugira icyitwa manganese ndetse na selenium bigira umumaro munini mu mubiri wawe ndetse bigufasha guhorana imbaraga nyinshi zihagije.
- Inkoko
Kurya inkoko igishyushye nabyo bituma ugira ubuzima bwiza kuko iyo nkoko Iba ifite intungamubiri nyinshi zigirira umumaro munini mu mubiri wawe. Kandi iyi nkoko Iba ifite imyunyu micye ndetse ishobora gutuma utakaza ibiro ku muntu ushaka kugabanya ibiro.
- Imiteja
Imiteja igishyushye nayo igira ikitwa potassium ifasha kuringaniza imigendere y’amaraso mbese bigatuma utagira Umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane.
- Ibishyimbo
Ni ngombwa ko urya ibishyimbo bigishyushye nabyo kuko bigira umumaro munini mu mubiri wawe ndetse bivugwa ko ibishyimbo bigishyushye bigira intungamubiri nyinshi muri byo.
Source: timesnownews.com