Advertising

Vestine na Dorcas binjiye mu ndirimbo z’Igiswayili

05/15/24 13:1 PM
1 min read

Abaramyi bavukana bagize itsinda rya Vestine na Dorcas batangaje ko indirimbo nshya yabo bise Neema, izaba iri mu Rurimi rw’Igiswayili.

Vestine na Dorcas ni abakobwa bo mu Karere ka Musanze ariko bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.Aba bakobwa bakiri ku Ishuri, banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo , bateguje abazi Uririmi rw’Igiswayili ko indirimbo nshya yabo yitwa Neema.

Nk’uko tubikesha Konti yabo ya Instagram yitwa ‘Vestina na Dorcas official’, bagize bati:”Kiswahili World you are the next”.Nyuma barenzaho ngo #Neema n’amabendera ya Kenya na Tanzania nk’Ibihugu bivuga cyane uru Rurimi.

Benshi mu bakunzi babo bahise bishimira uburyo aba bakobwa bagarutse bagira bati:”Muyiduhe”.Ni bamwe mu bakobwa bagaragaje ko bishoboka kuva bakiri bato na cyane ko bari bafite Korali babarizwamo.Kugeza ubu aba bakobwa bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye.

Go toTop