Shakilla Tiffan yavuze impamvu ituma abakobwa baca inyuma abakunzi babo

15/05/2024 14:41

Umukobwa witwa Shakilla , yasobanuye ko gucana inyuma hagati y’abakundana biterwa n’ibyifuzo bitandukanye, buri wese akirebaho aho kureba kuri mugenzi we.

Shakilla Tiffany wamamaye mu gihugu cya Kenya nk’umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga, yagaragaje abacana inyuma kurenza abandi hagati y’agabo n’abagore.

Mu butumwa yanyujije kuri SnapChat, uyu mukobwa yavuze ko abagore aribo baca inyuma abo bashakanye ku rwego rwo hejuru , agaragaza ko biterwa no kwiyumva gusa , no kubaho kubuzima bashaka kubaho batitaye ku marangamutima y’abo bashakanye cyangwa bakundana.

Shakilla Tiffany avuga ko abagabo cyangwa abosore bo baca inyuma abo bashakanye kubera kwifuza amafaranga y’abo bararyamana cyane cyangwa kubasenyera.Uyu mukobwa yavuze ko umusore cyangwa umugabo ushaka kugusenyera ahera k’urugo rwawe akabanza akagushuka cyangwa se , mukaryamana wamubwiye ko umuha amafaranga.

Ati:”Ntabwo byakunda ko umugabo aca inyuma uwo bashakanye ku murenza , oya ! Iyo aguciye inyuma ubwo nawe uba warabikoze kenshi.Abantu bakeneye kuba bafite amafaranga kugira ngo bacane inyuma”.Mu gusobanura ibi Shakilla wibera muri S.A , yemeza ko abagore ari abanyamahirwe kuko bo batabikora bagambiriye kubona amafaranga.

Ubusanzwe , si byiza ko abashakanye bacana inyuma ngo batezanye agahinda dore ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hagati y’uwataye urugo afite uwo asanze , batamarana kabiri.Benshi bemeza ko imibonano mpuzabitsina igize iby’urugo rushingiye ko ariko ko ataribyo bituma rukomera.

Advertising

Previous Story

Vestine na Dorcas binjiye mu ndirimbo z’Igiswayili

Next Story

Aunty Ramota yisize ibirungo agamije gukurura abagabo bamuha urwamenyo

Latest from HANZE

Go toTop