Wednesday, May 8
Shadow

Vera Sidika yavuze ko kubyara , gukena no kubabazwa atazigera abiha ikaze mu muzima bwe mbere y’imyaka 7

Vera Sidika wo muri Kenya yemeje ko imyaka mike kuri we akabona gutwika ari imyaka 7 agaragaza ko atarajwe inshinga no kwagura umuryango we.

Ni umunyamakuru w’icyamamare cyane kuri Televiziyo zitandukanye muri Kenya aho yamamariye.Uyu mugore anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yemeje ko kwagura umuryango we kuri ubu ataricyo kimurangaje imbere cyakora ashyiraho nyira ntarengwa y’imyaka 7 akabona kongera gutwara inda.

Mu butumwa yanyujije kumbuga Nkoranyambaga harimo ibintu 4 adafite muri gahunda gukora muri iyi myaka ya vuba.Muri byo harimo no kubyara.Yagize ati:”Ibintu bine ntafite muri gahunda muri iyi mpeshyi, harimo ; Gutwita, gukena , guterwa agahinda n’umuntu runaka no gutwita”.

Asa n’ubitsindagira yagize ati:”Nta by’abana kuri njye mbere y’imyaka 7 ! Oya rwose”.Vera Sidika afite abana babiri yabyaranye n’umuhanzi Brown Mauzo.Nyuma yo gusa n’utandukana na Brown Mauzo, Vera Sidika yabaye nk’ujya muri New York.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *