Sunday, May 19
Shadow

Omoni yujuje imyaka 46 atura abakunzi be isengesho

Omoni Oboli yasengeye inshuti ze n’abandimwe n’abandi bose bamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko.

Umukinnyi wa Filime muri Nigeria Omoni Oboli yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yibuka n’abamukurikira kumbuga Nkoranyambaga ze.Uyu mukinnyi wa Filime wamamaye muri nyinshi, yifashe amashusho mato, agaragaza uburyo Imana yabanye nawe ndetse ko Imana iri mu nkuru ye y’ubzima asaba ko imigisha y’Imana kuri we itazigera ihagarara.

Yagize ati:”Imana iri mu nkuru yanjye kandi urukundi nirwo rurimi rwanjye.Isabukuri nziza y’amavuko Omoney.Ibyiza bizakomeza bingereho mu gihe cyabyo.Iri ni isengesho ryanjye namwe uyu munsi”.

“Imbaraga zanjye zifite aho zigarukira,hari ibintu byabasha gukora atari umwuka wera unyoboye.Njye ndi imbaraga z’ibyiza Ndi umuyobozi ni njye uri hejuru kandi nkundwa n’Imana nahiswemo nayo kandi nta ntwaro n’imwe yakorewe kundwanywa izigera ibibasha.Buri rurimi rwose ruvugira ku ndwanya ruzacirwaho urubanza.Iki ni igihe cyanjye, ni njye ugezweho.Mfite ubuzima bwiza, ndishimye , nciye bugufi, ndakomeye kandi ndi intsinzi.

“Ndabona intsinzi sinzigera mba umukene.Buri icyo nkozeho kimbera cyiza.Ubutunzi bw’Imana bundimo.Imana ni buri kimwe.Vuga iri sengesho  wiyaturireho ibyiza.Imana iguhe umugisha, nanjye iwumpe kuri iyi sabukuru yanjye y’amavuko n’iteka ryose”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *