Umukobwa wamamaye kumbuga Nkoranyambaga muri Kenya akaba n’umucuruzi Diana Kemunto wamenyekanye nka She Kemunto, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwakira impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yahawe n’uwahoze ari umugabo we.
Diana Kemunto wamenyekanye nka She Kemunto yanyujije ibyishimo bye ku mbuga Nkoranyambaga ze yemeza ko impano yahawe na Se w’umwana we ari ishimwe ryo kuba yita ku mwana we neza akamuha uburere bwiza.Yagize ati:”Rero ni impano nto cyane nahawe kubera kwita kuri Bayn”.
Nyuma yo guhabwa iyi mpano abatari bake bagaragaje ko bishimiye impano yahawe inshuti ze ziramushimira ku bw’urukundo yeretswe n’uwo babyaranye ndetse basaba n’abandi bagabo kumera nk’uyu we bakajya bazirikana umugore cyangwa umukobwa ubafitiye umwana amwitaho amanywa n’ijoro.
Diana yatangiye kwamamara muri 2022 aho yagiraga inama abakobwa kumenya kwita ku buzima bwabo gukora imirimo ibonetse yose ,no kwita ku kujya bifatira umwanzuro bakanahakana mu gihe hagize ushaka kubendereza.