Vava wamamaye nka Dorimbogo yatangaje ko ahugiye mu gutunganya indirimbo z’amatora azaba mu 2024

19/10/2023 14:03

Umuhanzi Vava wamamaye nka Dore imbogo akumbuwe n’abafana be nyuma yo kuzana udushya muri muzikq Nyarwanda. Mu kuganira twagiranye nawe Vava yemeje ko mu minsi ya vuba ashobora gushyira hanze indirimbo imwe muri 3 ari gutegura zigaruka kumatora azaba muri 2024.

Uyu muhanzikazi yahereye ku ndirimbo yise ‘I Roma’ irembwa n’abarenga ibihumbi 73, akurikizaho iyo yise ‘Dore imbogo’ yanamwitiriwe, irebwa n’abarenga ihumbi 671 , Mapenzi yafatanyije n’uwitwa Emmy , I Roma na Christmas arinayo iheruka nk’uko bigaragara kuri YouTube channel ye.

 

Iyi ndirimbo yanyuma ya Dore Imbogo yakozwe mu mezi 9 ashize bivuze ko igiye kumara umwaka hanze atarasohora indi.Ubwo twashakaga kumenya aho uyu muhanzi aherereye , twaganiriye nawe , adutangariza ko ahugiye kumishinga y’indirimbo z’amatora zigera muri 3.

Mu magambo ye yagize ati:” Hari indirimbo z’amatora nitubona amafaranga tuzazikora.Ni indirimbo nke 3 cyangwa 4 zizagaruka kumatora y’umukuru w’Iguhu azaba muri 2024″.

 

Asubiza kuho yari ahugiye Dorimbogo yavuze ko ahugiye mu gukina Filime. Ati:” Ubu mpugiye muri Filime kandi njye nkina Filime nyinshi singombwa ko zose tuzigarukaho”.


Ubusanzwe Vava akunze gushyushya umuziki Nyarwanda binyuze mu bihangano bye ndetse n’amagambo ye asetsa.

Previous Story

Bruce Melody na Ish Kevin bashyizwe mu byamamare bizafungura ibirori bya Trace Awards and Festival

Next Story

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uzwiho kwisanzura mu myambarire yashyize hanze ukuri ku mpamvu nyamukuru yatumye ava mu ishuri akajya gushaka amafaranga

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop