Umuhanzikazi Sheebah Karungi uzwiho kwisanzura mu myambarire yashyize hanze ukuri ku mpamvu nyamukuru yatumye ava mu ishuri akajya gushaka amafaranga

19/10/2023 15:17

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yashyize hanze ukuri ku mpamvu yatumye ava mu ishuri.

 

 

Uyu muhanzikazi wavuye mu ishuri ari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye [Senior Two], ngo yahunze abarezi kugira ngo ajye gushaka imibereho n’ubuzima bwari bumumereye nabi we n’umubyeyi we.Uyu muhanzikazi mu kiganiro yatanze , yavuze ko yari arambiwe kubona nyina Edith Kabazungu arimo guhangayikia ubuzima wenyine, kuko ngo yasabwaga kurera kandi agakuza abana 6 wenyine.

 

 

Sheebah Karungi yabanaga na mama we ndetse n’abandi bana 4 bavugana n’umwishywa we wa 6 bakabana ari 7 na nyina umubyara kandi ntabushobozi bafite.Uyu mukobwa yaje kuva mu ishuri , ubwo yari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye afite imyaka 15 y’amavuko ahita ajya kwihuza n’abitwa Stingerz Dancers Group , babyiniraga kumuhanda.

 

Umuvandimwe  wa Sheebah Karungi nawe yavuye mu ishuri , ubwo yari afite imyaka 15 gusa ngo aza kugira ibibazo byo guhita ashaka umugabo afite imyaka 16 y’amavuko.Sheebah Karungi yagize ati:”Umubyeyi wanjye yari umwihirinzi , ariko hari aho byageze numva sinkeneye gukomeza kubibona kuko namubonye n’amaso yanjye imyaka myinshi , kuri njye numvaga navuga ngo va muri ibi ma.Icyo gihe nakundaga kubyina”.

 

 

Sheebah yavutse kuri Edith Kabazungu na Ahamada Kimali Musoke, yavuye mu ishuri ari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye nk’uko twabigarutseho akaba yarigaga ku Ishuri ryitwa Midland High School, Kawempe.Sheebah yagiye muri muzika afite imyaka 15 y’amavuko.

 

 

Mu mwaka wa 2010, nibwo QUEEN Sheebah yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ngo ‘Kunyenyenza’,  yakozwe na Washington wari ugezweho muri ibyo bihe.Kimwe cya kabiri cya Album yagishyize hanze muri 2014 ku izina rya Ice Cream.Mu mwaka wa 2016 yahise ategura igitaramo cyagenze neza cyabereye ahitwa Hotel Africa nyuma y’indirimbo ye yabaye ikimenyabose yitwaga Nkwatako.

 

Sheebah Karungi ni ; Umuhanzi , Umubyinnyi , umukinnyi wa filime , akaba n’umucuruzi.Yakinnye muri Filime yitwa Queen Of Katwa yitwa Shakira.Yatwaye ibihembo bitandukanye .

Advertising

Previous Story

Vava wamamaye nka Dorimbogo yatangaje ko ahugiye mu gutunganya indirimbo z’amatora azaba mu 2024

Next Story

Uriga amezi 3 gusa uhabwe impamyabumenyi ujye kwihangira imirimo ! Iyandikishe muri Logic Training Center ikigo gitanga amasomo mu mezi 3 gusa bakaguha n’akazi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop