Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga Nkoranyambaga ni inkuru y’akababaro ivuga ko Dorimbogo yapfuye.Uyu mukobwa yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu gihe gito yamamayemo avuye iwabo mu Karere ka Nyamasheke ageze muri Kigali.
Ubwo twashakaga kumenya neza niba aya makuru ari impamvu , ingeri nyinshi z’ibyamamare mu Rwanda , banyuze kuri Status zabo no ku mbuga Nkoranyambaga zabo , bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo ndetse , abandi bagaragaza ko batabyumva neza , bagira bati:”Nizereko ari ugutwika , ko amakuru ndimo kumva atariyo [Ukuri]”.
Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda , ukorera igitangazamakuru mpuzamahanga, yahamirije UMUNSI.COM ko urupfu rwa Dorimbogo nawe yabanje kutarwemera cyakora ngo abonye umunyamakuru yizera yabivuze [Status], ahita amenya ko ari ukuri.Uyu munyamakuru hamije ko ubuzima ari buto bityo ko abantu bakwiriye kubaho nk’abazapfa ejo.
Yagize ati:”Ni impamo kabisa, nanjye narinabipinze ariko mbonye undi munyamakuru nizeye yabi positinze, bintera ubwoba.Gusa umenye ko umubiri ari nk’icyondo kuko n’ubu dushobora kuba turimo kuvugana ukumva mu gitondo ngo napfuye”.
Yakomeje agira ati:”Maze kwakira imfu nyinshi ziteye uku ni nayo mpamvu umuntu yagakwiriye kugenda gake agakizwa ukaba witeguye ko isaha n’isaha wacaho [wapfa]”.Aya makuru kandi yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byagaragaje ko yapfuye. Kimwe cyagize kiti :”Vava wamamaye nka Dorimbogo yapfuye”.
Kugeza ubu ntabwo twari twabona amakuru y’uwo mu muryango we ariko turimo kubikurikirana amakuru tumenya turayabagezaho ukomeze ukurikirane iyi nkuru.