Uzamusanga mungo z’abantu amanitsemo, uzamusanga mu madoka , mu majosi y’abantu bamwita ‘Yesu’ ndetse n’ahandi hatandukanye.Muri iyi nkuru tugiye kukwereka amwe mu mafoto ye.
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Robert Powell, ni umukinnyi w’ ama filimi wavukiye mu Bwongereza kuwa 1 Kamena 1944. Yavutse kuri John Wilson Powell na Kathleen.Yavukiye mu muryango uciriritse kuko ise yari umukanishi, nyina nta kazi yagiraga.
Amashuli ye yayatangiriye mu kigo cyitwa “Manchester grammar school”, aza kuyasoreza muri ‘Royal College of Advanced Technology’ ahitwa i Salford. Kuva mu buto bwe, yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamategeko ndetse yakinaga n’ imikinomyinshi itandukanye.
Mu w’ 1964, yatangiye gukina ama filimi asetsa(comedy) ubwo yigaga muri kaminuza. Yagaragaye ku rwiyerekaniro bwa mbere mu w’ 1967.
Ijwi rye ryamenyekanye cyane mu matangazo yamamaza yanyuraga kuri BBC, yakinnye ama filimi y’ uruhererekane menshi yatambukaga kuri televiziyo muri icyo gihe ndetse yakoze filimi nyinshi zigaragaza amateka (Filmes Documentaires) mu ntambara ya 2 y’ isi yose.Uzamusanga mungo z’abantu
Uyu mugabo Kuwa 29 Kanama 1975, yashakanye na Barbara Lord wari umubyinnyi mu itsinda ryitwaga “Pan’s People”;
Ubu bakaba bafitanye abana 2 bonyine! Mu mwaka w’1977 kuwa 23/ 11 nibwo yakinnye yitwa
Yesu muri filimi yiswe” Jesus of Nazareth”.Amashusho yayo akaba yafatiwe muri Morocco.
Iyi filimi yarakunzwe cyane, aho yaje guhindurwa mu ndimi zitandukanye zo ku isi kugira ngo Abakirisitu bayikurikirane. Iyi filimi kandi,
yinjije amafaranga atari make kuko ama kopi yayo arenga za miliyoni yagurushijwe nk’ uko tubikesha www.theguardian.com.
Uyu mukambwe yagaragaye mu mafilimi nka: Harlequin yo muri 1980, Yayoboye filimi y’ uruhererekane
yitwaga Shaka zulu ministries. Yagaragaye mu yindi yakunzwe cyane yiswe The lefends of Treasure Islands n’ izindi.
Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye birimo ibyo yahawe na TV times na Italian Times
Ayikesha kuba yarakinnye muri filimi ya Yesu w’ I Nazareti. Venice film Presents nayo yamuhaye
igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’ ama filimi nyuma