Sunday, May 19
Shadow

Yesu na Satani bihaye ‘Blue Tick’ kuri Twitter

Urubuga rwa Twitter rwahagaritse gutanga ‘Blue tick’ nyuma y’akajagari no guha ako kamenyetso konti nyinshi mpimbano kuko benezo

babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho cya $8, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Kuwa gatatu, Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura ugahabwa ‘Blue tick’ ku izina rya konti yawe hadashingiwe ku mwirondoro

w’ukuri.Guhera kuwa kane konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso, ubundi mbere kasobanuraga ko iyo

konti ‘yagenzuwe’ kandi ‘yizewe’.Konti yitwa Jesus Chris ndetse n’iyitwa Satan ziri mu zahise zibona iyo ‘blue tick’ kuko

abazikoresha babashije kwishyura.

Ukoresha konti ya Jesus Christ, utifuje gutangazwa, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti “@Jesus” mu 2006

kugira ngo ajye “asetsa abantu bo kuri Twitter”.Icyo kinyamakuru kimusubiramo agira ati: “Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi

konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by’ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse”. 

Konti “mpimbano” nyinshi mu mazina y’abanyapolitiki, ibyamamare, ibigo bikomeye n’ubucuruzi zabonetse kuri Twitter kuva kuwa kane ziri ‘verified’. Nyuma Twitter yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu ihita ihagarika uburyo bwo kwishyura ngo ubone ‘Blue tick’ bwari bwatangijwe kuwa gatatu.Twitter iri mu ikona rikomeye kuva yagurwa na Elon Musk kuri miliyari 44 z’amadorari akazana impinduka zitandukanye kuri uru rubuga.  

Inzobere zari zaburiye ko uburyo bushya bwo kwishyuza ‘blue tick’ bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe, amakuru y’impuha n’ibindi. Urubuga rwa Twitter rwahagaritse blue tick

Kuva kuwa kane, konti mpimbano z’ibigo bimwe bikomeye n’abantu nka Mark Zuckerberg, Joe Biden Donald Trump,

George W Bush, cyangwa Tony Blair zahawe ‘blue tick’ ariko nyuma zirafungwa.Gusa Satani na Yezu bo baracyafite ‘blue tick’ zabo – kugeza ubu kuwa gatandatu – kandi buri wese akomeje kuvuga ‘iby’ubwami bwe’! Uwakinnye Filime ya Yesu ni we washyizwe mu mafoto dukesha BBC dukesha

iYi nkuru.Satani agereranywa ni kintu kibi gisa nabi gifite amahembe maremare cy’umukara