Advertising

Uzabitekerezo witonze mbere yo gukora Divorce

13/10/2024 19:42

Iyo abantu batumvikanye neza nabo bashakanye akenshi bwira ko umuti wo kubikemura ari ugutana, nyamara ikibazo akenshi  nibwo kiba kigitangiye cyane cyane iyo abana bakirinbato. Umunsi.com twabaturiye ibintu ugomba kubanza gutekerezho kabiri mbere yo kwaka impapuro za gatanya.

1.Amarangamutima: Umuntu utekereza divorce aba afite agahinda, uburakari, umujinya ndetse no kwiheba, nibyo rwose ari mu kuri kandi icyo atekereje ni igisubizo, ariko se icyo gisubizo nicyo mu gihe cyacyo?.

Ahanini icyo gitekerezo kiba kiyobowe n’amarangamutima, ikaba ariyo mpamvu abenshi usanga nyuma y’igihe gito batangira kwicuza icyo bakoze, hakaba nubwo bafata igihe bakajya bahura rwihishwa.

2. Gutekereza ku bana banyu: Abagira igitekerezo cyo gutandukana bose bihutira gutekereza ku bana babo, nta muntu ushobora kwiyumvisha uburyo divorce igira ingaruka zikomeye ku bana b’abatandukanye harimo;

Kunanirwa kwiga kubera kugira inshingano zo mu rugo bakiri bato, guhorana umutima w’ubwoba kubera ibyo baciyemo igihe ababyeyi bari mu bihe bibi byo gutandukana
bakina imikino irimo gukozanya isoni…, kuburana ndetse nibindi.

3.Uburakari bukurisha umutima: Uko byagenda kose umwanzuro ahanini uturuka ku burakari, ikibabaje kurushaho n’uko niyo utangiye gusobanura uburakari bwawe k’uwo mwashakanye burushaho kukurya cyane ukumva umutima ugiye kumeneka, ntibishobora kumubabaza nkuko biri kukubaho, azakomeza ubuzima bwe ajye akubona nk’ibisanzwe kandi wowe warashize imbere ndetse n’inyuma.

Sibyiza rero gukoreshwa n’uburakari kuri buri mwanzuro ufata.

4.Ntukabwire abana banyu ibibi bya mugenzi wawe, Ise/ Nyina: Abana mu rugo bakunda ababyeyi bombi, byashoboka ko ujya ubwira abana ibibi bya mugenzi wawe, Papa cyangwa Nyina w’abana, igihe mutangiye ibya divorce .

Nicyo gihe cyo kugabanya ibyo wabwiraga abana kuko nyuma nibatangira guhura n’ingaruka ni wowe wa mbere bazatekereza nka nyirabayazana w’itandukana ryanyu kuko batigeze bumva umuvuga neza, n’ibibazo bazagira bazahora babigushyiraho. Icecekere nibakura bazamenya ukuri.

5.Nta kihutirwa/ Wibyihutisha: Ni byiza gufata igihe hihagije cyo gutekereza hagati yo gufata umwanzuro no kuwushyira mu bikorwa, iki gihe ni ingenzi cyane. Ikindi kandi ntugatekereze ngo nitumara gutandukana nzahita nkundana n’undi duhite tubana, sibwo buryo bwo kuruhuka ibibazo wari ufite, waba uyobowe n’amarangamutima ukirengagiza igihe cyo kuba wenyine witekerezaho. Nta n’ikikubwira ko wahita ubona uwo muhuza.

6.Imibonano mpuzabitsina : Ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu byo witaho mbere na mbere ugomba kwibuka ko niba Aatari byiza guhita wubaka urundi rugo, imibonano mpuzabitsina kandi nayo ikaba ikenewe mu buzima bwawe, uzakora iki?.

Akenshi abatandukanye bajya mu busambanyi, ubuhamya bwa benshi mu bakoze divorce icyo bahurizaho ni ingaruka mbi zirimo ni uburwayi no kugaragara nabi muri societe babamo, mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu usanga ari cyo bahurizaho.

Umwanzuro mwiza kuri iki kibazo cya divorce nuko ushaka kuyikora yajya abanza agatekereza mbere yo gutiza umurindi ibikorwa birushaho kuyikurura hagati ye na mugenzi we (uwo bashakanye), kumwanduranyaho, kwitwara nk’uwihebye, kumubwira amagambo akomeretsa kumwereka ko utakimukeneye, kwicuza ko mwabanye. Ikindi ni ugufata igihe ugasengera ibihe urimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Clarisse Karasira yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo yasohora

Next Story

Ingaruka mbi za Lipsticks abakobwa benshi batazi

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop