Advertising

Inama 8 umuntu ubana n’ubwandu bwa agakoko gatera SIDA yashyira mu bikorwa

01/17/25 15:1 PM
2 mins read

Usome iyi nkuru witotse urakuramo inama nziza zagufasha mu buzima bwawe. Turagusaba no kuyisangiza inshuti yawe.

1.Ikingire mu gukora imibonano : Uretse kuba birinda abandi kuba wabanduza, nawe bikurinda kuba wakandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina dore ko kuba waranduye agakoko gatera SIDA bikongerera ibyago byo kwandura izo ndwara. Si ibyo gusa kuko kwikingira bikurinda kuba wakandura ubundi bwoko bwa HIV; dore ko habaho HIV1 na HIV2.

Ipimishe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iyo wanduye izi ndwara biba byoroshye kuzanduza no kwanduza agakoko gatera SIDA. Ikindi kandi kuba wanduye izi ndwara byongerera ingufu agakoko gatera SIDA bityo uburwayi bwa SIDA bukaziraho ku buryo bworoshye. Ikindi ni uko kuba wanduye agakoko gatera SIDA bituma kuvura izi ndwara zindi bigorana. Uretse rero kwisuzumisha izi ndwara ni na ngombwa gufata imiti yazo ukayinywa neza.

Irinde indwara muri rusange cyane cyane izandura: Kubera ko virusi itera SIDA yibasira ubudahangarwa bw’umubiri, bituma byorohera virusi zindi, bagiteri n’imiyege kukwinjiramo. Rero gufata ingamba zo gukumira ubwandu bundi ni ingenzi. Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka kurenza abandi, kwirinda ivumbi n’ibindi byose byatera umubiri ubwivumbure, kwirinda malariya, kwikingiza mu gihe cy’ibiza, nizo ngamba za mbere ugomba gufata.

Nywa imiti uko byagenwe: Imiti ivugwa hano ni imiti yose ufata yaba igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA kimwe n’indi yose wandikiwe na muganga kubera ubundi burwayi runaka waba ufite. Kutayirangiza, gusimbuka umunsi cyangwa kuyinywa uyivanga n’ibitavangwa na byo byongerera mikorobi ingufu bigatuma udakira neza kandi ntukire ku gihe ndetse indwara yagaruka ikagarukana ubukana cyane .

Irinde inzoga n’ibiyobyabwenge: Igihe cyose watangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, guhera uwo munsi usabwa guca ukubiri no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge byose. Nubwo kuri benshi bigora guhagarika burundu inzoga ariko biba byiza kugabanya inshuro wayinywaga n’umubare w’izo wanywaga. Kunywa inzoga kenshi bikongerera kwiheba no kwigunga. Kubyirinda byongerera umubiri wawe ubudahangarwa kandi bikakurinda ibyago byo kuba wakibagirwa kunywa imiti y’uwo munsi, nko mu gihe wasinze.

Hagarika kunywa itabi: N’ubwo ku nzoga ho ushobora kuyigabanya ariko itabi ryo usabwa kurigendera kure ndetse ukanirinda umwotsi waryo. Kurivaho bituma wumva ubayeho neza kandi bikakurinda izindi ndwara ziterwa no kunywa itabi zirimo kanseri n’indwara zinyuranye z’umutima.

Ihe amahoro muri wowe: Akenshi nyuma yo kumenya ko wanduye usanga abenshi batangira guhangayika no kubura amahoro ndetse bagira ibyago n’umuryango barimo ukabatererana bikaba ibindi bindi. Ibi byongera ibyago byo kurwara SIDA kuko uku kudatuza bitera umubiri gucika intege.

Si ibyo gusa kuko binatuma uburibwe buzamuka ndetse n’indwara z’ibyuririzi zikaziraho. Kurwanya kwiheba no kwigunga biragusaba kwirinda kuba wenyine, kwirinda kwitekerezaho cyane no kutagira umutima uhagaze kubera ibyakubayeho.

Nubundi wamaze kwandura ntacyo wabihinduraho, igisigaye ni ugukomeza kubaho kandi ukabaho neza kuko ntabwo kwandura bivuze ko ubuzima buhagaze. Ishimire ko uriho, usabane n’abandi.

Kora imyitozo ngororamubiri: Imyitozo ngororamubiri ituma umubiri ukomera kandi n’ubwenge ntibugwe ikinya. Imyitozo itananiza cyane nko gutwara igare, kwiruka ahantu hatari harehare cyane, kugenda n’amaguru, koga byose bizafasha umubiri wawe kuba ukomeye kandi bitume ugira amagara mazima.

Si ibyo gusa usabwa no gukora imyitozo y’ubwenge ariyo myitozo ituma ubwonko bukora vuba kandi neza. Iyo mikino ntisaba ingufu ahubwo isaba gutekereza gusa harimo ikinirwa muri telefoni, gukina damme, echec, igisoro, amakarita n’indi mikino yose y’ubwenge.

Kugeza ubu agakingirizo niko kaza ku isonga mu kurinda kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Ikirenze kuri ibi byose rero, baho ubuzima butuje, urye ifunguro ryuzuye kandi rifite intungamubiri, uruhuke bihagije. Ibi byose bizatuma ubasha kubaho ubuzima bwiza kandi ntabwo uzahangayikishwa n’indwara z’ibyuririzi kuko uzaba ufite ubudahangarwa bumeze neza.

 

Sponsored

Go toTop