Bruce Melodie anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho y’umwana we w’umukobwa arimo gucuranga indirimbo ya Nel Ngabo ndetse yongera kugaragara arimo kuririmbira umugore we.
Muri aya mashusho yagiye hanze kuri uyu wa 04 Ukwakira 2023, Bruce Melodie yagize ati:”Slide ya 2 Nel Ngabo here is your number one fan”.Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’aho yashakaga kuvuga ati:”Amashusho ya 2 , Nel Ngabo we dore nguwo umufana wawe wa mbere”.
Muri aya mashusho umukobwa wa Bruce Melodie yari arimo gucuranga indindirimbo ya Nel Ngabo, ‘I want You Back’.Nyuma y’aya mashusho yanyuze kuri X na Instagram bya Bruce Melodie ndetse n’izindi mbuga ze, abantu batandukanye bagaragaje uruhande bahagazeho , maze uwitwa Joselyne Chap kuri X ati:’Papa niyongera kumbyara nzaba nkuwo mwana”.Uwitwa Fabrice Mukunzi kuri X nawe yagize ati:”Melody Slide ya 2 nemeye rwose , Your Daughter is so genius. Ati:”Komerezaho”.
Muri aba batanze ibitekerezo harimo na Ariel Wayz we wafashe amashusho ya Bruce Melodie (Post ye), agakora ikizwi nka Repost [Kongera kuyipositinga], maze nawe agashyiraho aye magambo . Ariel Wayz yifashishije iyi ya Bruce yagize ati:”Ibi bintu ni byiza cyane kandi ni ibyo ndimo gushaka cyane mu muryango wnajye, abana banjye bakanshurangira”.
Mu byukuri Ariel Wayz ni umuhanzikazi Nyarwanda wize umuziki uzi neza ibyo gucuranga.Uyu mukobwa yifuje ko abana be bazaba bazi gucuranga maze bakajya bamucurangira uko bwije nuko bukeye.
❤️
Slide ya 2 @nelngabo here is yor number one fan pic.twitter.com/MJANcv0uk7
— Bruce Melodie (@BruceMelodie) October 4, 2023
This is beautiful all I’m looking for in a family my kids to play for me 😭 https://t.co/Xz7eCO1hwA
— Arielwayz (@arielwayz) October 4, 2023