Uwizeyimana Judithe wamamaye nka Judy The Boss Lady yatangaje ko atwite inda y’imvutsi mu mafoto yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze.
Judy yashyize hanze aya mashusho mu gihe hari hashize igihe gito bivugwa ko bagiye gukora ubukwe na cyane ko yari yaramaze kwambikwa impeta n’uyu musore w’umuzungu yasimbuje Safi Madiba bahanye gatanya.
Abinyujije mu mashusho aherekejwe n’akaririmbo gashima Imana yagize ati:”Warakoze Mana Ineza n’ubuntu wanjyiriye nanjye sinzagenda ntagushimiye Imbere y’Imana imbere y’ababyeyi , inshuti, n’umuryango ndetse n’isi yose ibyumve Thank you”.
Ni amashusho yakwiriwe n’abantu batandukanye harimo SARO wagize ati:”Conglaturation Beautiful, Icyubahiro twagihaye Imana ikomeze ikunezeze no kurushaho”.