Uwari umukunzi wa Yvan Buravan akanamwishushanyaho yambwitswe impeta n’umusore mushya

14/04/2024 12:39

Uwahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yambitswe impeta yo kuzabana n’umukunzi we mushya nk’uko byabyutse bitangazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2024.

Abantu benshi bamenye uyu mukobwa Chiffa Marty nyuma yuko Yvan Burabyo Buravan apfuye na  cyane ko amakuru yagiye aavuga ko Yvan Buravan yapfuye yenda kurushinga Chiffa Marty byagaragaye ko bakundana Buravan akimara gupfa.

Yigeze kuvuga ko azasubira mu rukundo , yemeza Yvan azamwoherereza undi.

Mu mpera z’icyumweru cyashize nibwo uwahoze ari umukunzi wa Buravan yashyize hanze amashusho ku rubuga rwe rwa snap chat yerekana ko yishimiye ko bamwambitswe impeta arinabwo yashyiragaho amagambo mu byishimo byinshi agira ati “Navuze yego”.

Ninyuma yuko Yvan Buravan amaze imyaka 2 gusa atabarutse Chiffa Marty yishimiye kubana n’umukunzi we mushya kandi n’inshuti ze nyinshi zamweretse ko zibyishimiye cyane kandi zimushyigikiye zibinyujije n’ubundi kuri Snap chat.N’ubwo uyu mukobwa yerekanye ko yambitswe impeta ntiyigeze agaragaza isura y’uwo bagiye kuzabana.

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan, uyu mukobwa yagaragaje ko yishushanyijeho amazina ye mu rwego rwo kumwerekako amukunze cyane no gushimangira igihango bari bafitanye.

https://www.youtube.com/watch?v=8yfxDWSovPw

Advertising

Previous Story

Abagore: Ngizi impamvu zishobora gutuma ukurwamo nyababyeyi

Next Story

Jojo Siwa yahakanye ibyo kwiba indirimbo mugenzi we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop