Jojo Siwa yavuze ko nta mpamvu yo kuvuga ko habayeho kwibana muri muzika.Uyu muhanzikazi yavuze ibi agamije gucecekesha abantu bavugaga ko yibye.Siwa Jojo byavugwa ko yibye indirimbo ‘Karma’ kuri Miles Cyrus na Brit Smith.
Siwa Jojo wamamaye muri Album yise ‘Dance Mom alum’ , yagaragaje ko muri muzika nta muntu wiba indirimbo.Yagize ati:”Ntabwo nigeze niba indirimbo”.Jojo yasobanuye ko ibi birego byazamutse biturutse kuri ‘Producer we Rock Mafia wananditse iyi ndirimbo akandika niya Miley Cyrus “Can’t be Tamed”.Yavuze ko iyi ndirimbo yandikiwe Miley ariko ntirangire.
Ati:”Ikibazo kiba kubandika indirimbo ntirangire ikazagirira akamaro abandi bahanzi nyuma y’igihe runaka”.Jojo yavuze ko kuri we ajya kuyikora yari azi neza ko ari indirimbo nziza Isi yari ikeneye kumva no kureba.Brit buvugwa ko yibwe, we yagaragaje ko iyi ndirimbo yifuzaga kuyiheraho muri 2021 gusa agakoze gukora iyo yise ‘Provocative’.
AMAFOTO YA JOJO SIWA MU BIHE BITANDUKANYE