Uwimbabazi Sharifah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Jaypolly yabenze umusore uherutse kumwambika impeta witwa Aime Nshogoza ahita ajya mu rukundo nundi musore witwa Mutangana Destiny.
Nyuma yo kubana na Jay Polly nk’umugore n’umugabo, muri 2020 nibwo Uwimbabazi yeruye ko atakiri mu rukundo na Jay Polly ndetse ahita akundana na Nshogoza ariwe waje kumwambika impeta.
Nyuma yo kumwambika impeta amakuru avuga ko urukundo rwabo rwakomeje kuzamo agatotsi rugenda ruyenga kugeza ubwo bivugwa ko Uwimbabazi afite umukunzi witwa Mutangana Destiny ndetse nawe akabyemera agira ati:”Turakundana kandi rwose ndabizi neza niwe ugiye kumpindurira ubuzima.”
Yanakomeje avuga ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we wari waramwambitse impeta ndetse ko anyuzwe n’umukunzi barikumwe ubu.
Byamenyekanye ko Uwimbabazi abana na Jaypolly nk’umugore n’umugabo muri 2015, akaba yari umugore wa kabiri kuko yari asimbuye Nirere Afsa Fifi wari warabyaranye imfura na Jaypolly.
Source: imirasire tv