Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urumuri’ iri kuri Album ye

15/08/2023 08:34

Umuhanzikazi Alyn Sano akomeje kwivazwaho n’abafana be nyuma gushyira hanze amafoto atambaye akambaro k’imbere, avuga ko abateguje indirimbo.

 

Rurangirwa muri muzika nyarwanda ndetse akaba umwe mu bakobwa bahagaze neza muri muzika nyarwanda Alyn sano akomeje gutigisa imbugankoranyamaga kubera amafoto yashyize hanze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mukobwa ufite ijwi ryiza rikurura benshi, yashyize hanze amafoto ye agaragara asa nutambaye ikariso.Ibi bibaye nyuma y’uko abacuruzi benshi cyane abacuruza utwenda tw’imbere tw’abagore tuzwi nk’amakariso ndetse n’amasutiye binubiye ko babuze abaguzi cyane ko nta mukobwa muri iyi minsi ucyambara ikariso.

 

 

Uyu mukobwa kandi mu minsi ishize aherutse gushira hanze album yise Rumuri yakunzwe n’abatari bacye hano mu gihugu cyane nk’indirimbo iriho yitwa Mwiza akunzwe cyane.

Imwe mu mpamvu zatumye Alyn Sano ashyira hanze aya mafoto ni uko ari umwe mubahanzi bazi gushakishiriza indirimbo zabo binyuze mu guhanga udushya biri no mu byatumye yambara uku.

Ibi kandi abihuriyeho na Ariel Wayz, wigeze kigaragara yambaye ishati ariko iberi ririhanze ndetse n’ibindi bice.Izi ni zimwe munzira abahanzi b’abakobwa ndetse n’abasore bakoresha kugira ngo bigarurire imbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi, ashyira hanze aya mafoto yagize ati:” Ejo ndabatamo”. Aha yashakaga kuvuga ko arasohora indirimbo nshya ndetse yamaze no kugera hanze.

Ese ni iki Kiri gutera abakobwa benshi kutambara utwenda twimbere nkuko byahoze mu myaka ishize.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Uwahoze ari umugore wa Jaypolly yabenze umusore uherutse kumwambika impeta

Next Story

RIB yataye muri yombi abantu batatu bakoresha ibiganiro abafite ubumuga kuri YouTube

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop