Uwahoze ari umugabo wa Britney Spears babanye amezi 14 gusa yirukanwe muri Gym yakoreragamo Siporo azira guhoza kunkeke umugore w’abandi

03/09/2023 14:36

Jason Alexander , ngo akeneye Gym nshyashya nyuma y’aho iyo yakoreragamo imyitozo ngorora mubiri , yamwirukanye imuhora guhora yiruka inyuma y’umugore wari usanzwe nawe akoreramo.

 

 

Uyu Jason wari umwe mubagize Gym New Life mu gace ka Franklin yamaze kuyisohorwamo kungufu ndetse aranafungwa.Nk’uko bitangazwa na TMZ ngo Jason, yari amaze igihe ahora inyuma y’uyu mugore amugenzura ndetse akanamubuza amahwemo ari muri Gym.

 

 

 

Ubwo Polisi yo mu gace ka Franklin uyu musore atuyemo yamufungaga mu kwezi gushize ngo yari imuhoye kuba ingenza y’uyu mugore dore ko ngo yari yamukurikiye amugeza no muri parikingi y’imodoka.Uyu mugore yemeza ko ngo yabwiye Jason kumureka wenyine ariko uyu mugabo watandukanye na Britney Spears hadaciye kabiri ngo aranga ahita ajugunya telefone y’uyu mugore nyamara ngo yari irimo numero nyinshi n’ubutumwa bugufi.

 

 

 

Uyu mugore yemeza ko Jason Alexander watandukanye na Spears , ngo yigeze kumubona nanone atwaye imodoka iruhande rw’inzu ye inshuro zigera kuri 2 , ndetse ngo yakunze kumusagararira ubwo yari kuri Gym , iruhande rwa Pisine ari kumwe n’abana be.

 

 

Nk’uko ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru cyabitangaje ngo Jason yari yahawe gasopo yo kutazongera kwegera uyu mugore ndetse anabuzwa kujya amushyira kumbuga ze .Kugeza ubu , Jason arimo gushaka ahandi azajya akorera imyitozo ngorora mubiri muri LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA.

Advertising

Previous Story

Ngoma: Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwiswe ngo ‘Gabanyifiriti’ abantu bajyagamo bagiye gusenga

Next Story

Hamenyekanye gahunda yo guherekeza Nyakwigendera Nyiramana wari umukinnyi wa Filime Nyarwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop