Sunday, December 3
Shadow

Ngoma: Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwiswe ngo ‘Gabanyifiriti’ abantu bajyagamo bagiye gusenga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunze ubuvumo bwiswe Gabanyifiriti bwasengerwagamo bigatera impungenge ko bushobora kuzabaridukana.

 

Ubu buvumo bwamenyekanye cyane ubwo Radio na Tv 10 batambutsaga inkuru igaragaza uburyo abantu babujyamo bagiye gusengeramo.Ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwiyemeza kubufunga dore ko imvugo yabaye ingiro.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nathalie Niyonagira, yari yasabye aba baturage guhagarika amasengesho bakorera mu buvumo ngo kuko ahakorerwa amasengesho hazwi.

 

Yabwiye Radio na Tv 10 ati:” Abantu bagomba gusengera munsengero zubatse zizwi kandi zifite n’ibyangombwa byo gukora.Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva kera hashize igihe.Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyariyo yose”.

 

Radio na Tv 10, ivuga ko Umunyamakuru wayo yasubiyeyo agasanga imyobo yakoreshwaga n’abasenga yarafunzwe.

Share via
Copy link
Powered by Social Snap