Advertising

Uwahoze akundana na Kanye West yayobotse inzira ya bugufi

07/10/24 13:1 PM

Julia Fox, umunyamideli n’umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane kubera urukundo rwe na Kanye West, yatangaje ko ari umutinganyi. Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro, ashimangira ko yiyumvamo urukundo rw’abakobwa bagenzi be.

N’ubwo uyu mukobwa yari asanzwe azwi mu rukundo n’abagabo barimo Kanye West, yavuze ko atiyumvaga neza agikundana n’abagabo.

 

Julia Fox yatangiye kuvugwa cyane ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo za Kanye West ndetse n’ibindi bikorwa bye by’ubuhanzi. Uretse kuba yaramenyekanye cyane mu rukundo na Kanye, ni umunyamideli ukomeye ndetse n’umukinnyi wa filime ufite impano idasanzwe.

Kugira ngo atange umucyo ku bijyanye n’ihinduka rye, Julia Fox yasobanuye ko imyaka yari ishize yiyumvagamo ko atari mu kuri ku bijyanye n’urukundo ubwo yari agikundana n’abagabo. Ibi byatumye afata Umwanzuro wo guca izubusamo akaba umutinganyi.

 

Urukundo rwa Kanye West na Julia Fox rwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, by’umwihariko muri 2021. Icyakora, rwaje kugenda rukonja bituma buri wese akomeza inzira ye. Kuba Julia Fox yaje kugaragaza ko ari umutinganyi, Bamwe mu bagabo bamukundaga ntibyabashimishije.

 

Sponsored

Go toTop