Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu, UTB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Abatawe muri yombi ni Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko na Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 n’umunyeshuri witwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko “aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022 – 2023 , aho basabye bakanakira indonke y’angana na Miliyoni 3,033,700 RWF nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mu ishuri batakorereye”.
Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ari we yanyuzwagaho yarangiza akayaha abo barimu.
Amakuru avuga ko ibi byaha byabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.
Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba , kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri 3 kugera kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ihanwa ry’Umufatanyacyaha n’iry’icyitso riteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko rihindura Itegeko Nō 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano Itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.
Dr Murangira B Thierry ati:”Ruswa ni mbi mu ngeri zose, ntabwo bikwiriye ko umuntu ufite inshingano z’Uburezi gusaba no kwakira indonke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye.RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri Info@rib.gov.rw. RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi, guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’Uburezi”.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi
Isoko: IGIHE