Urukundo rujya iyo rushaka ! Umugabo wagiye mu marushanwa y’umuntu mubi ku Isi yashatse umugore wa gatatu

12/02/2024 10:00

Kimwe mu bintu udashobora gutegeke n’urukundo rubamo, inzobere zivuga ko burya urukundo rujya iyo rushaka kuko iyi wakunze umuntu ntacyakubuza gukunda uwo muntu uko yaba ameze kose.Uyu mugabo witwa Godfrey Baguma wo mu gihugu cya Uganda wavuzweho kuba umwe mu bagabo babi ku Isi, akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma Yuko ashatse umugore wa gatatu.

 

Yirengagije abantu benshi bamwita ngo ni mubi, uyu mugabo yanezerewe no kugira umugore wa gatatu dore ko uyu mugore yashatse afite uburanga bwabonwags na buri wese wamubonye.

 

Ubusanzwe uyu mugabo yamamaye cyane mu gihugu cya Uganda dore ko ari umunyarwenya wabigize umwuga yamamaye cyane mu mazina ya Ssebabi.Ni mu burori bibereye ijisho byabaye aho uyu mugabo yari ari kurahira kubana akaramata mu bibi no mu byiza we n’umugore we wa gatatu dore ko ubusanzwe uyu mugabo asanzwe afite abagore babiri. Ariko uwo babanye bwa mbere bakaba barashwanye bitewe nuko abantu bamuserereje ko abana n’umugabo mubi bityo birangira umugore amwanze.

 

Uyu mugabo Kandi ni umwe mu bagabo bitabiriye amarushanwa y’abantu babi ku Isi bizwi nka “Most Ugly Competition” Mu rurimi rw’amahanga. Uyu mugabo Kandi yahuye n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rw’urukundo kubera isura ye afite.Abantu benshi bakaba bakomeje kugaragaza ko bamushyigikiye ndetse ko bishimiye kumubona afite umukunzi mushya umukunda.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

 

Advertising

Previous Story

Jay-Z n’abana be bagaragaye mu mikino ya Super Bowl – AMAFOTO

Next Story

Pasiteri yagiriye inama abakobwa gukundana n’abasore bafite amafaranga gusa

Latest from HANZE

Go toTop