Pasiteri yagiriye inama abakobwa gukundana n’abasore bafite amafaranga gusa

12/02/2024 10:10

Kimwe mu bintu Bijya biteza impagarara mu bantu no gukundana bizamo ariko byagera ku ngingo y’amafaranga bikaba ibindi aho usanga Kenshi abakobwa bagirwa inama yo gukundana n’abasore bafite amafaranga ariko hakaba n’abandi bizera ko Umusore udafite amafaranga nawe aba azayabona.

 

Uyu mugabo w’umuvugabutumwa mu gihugu cya Kenya yakije umuriro mu bantu no ku mbugankoranyambaga hirya no hino nyuma yo kugira inama abakobwa kujya bakundana n’abasore bafite amafaranga gusa.

 

Uyu mu Pasiteri witwa Harrison yavuze ko umukobwa wese akwiye gukundana n’umusore ufite amafaranga ndetse byaba na ngombwa agacunga neza niba koko umusore bagiye gukora ubukwe afite amafaranga ahagije.

 

Yavuze ko impamvu yamuteye kuvuga ibyo ari uko kenshi iyo ukundana n’umusore udafite amafaranga, Kenshi urukundo rwanyu rutaramba, aho umusore aba afite umushiha avuga nabi kubera ko abizi ko amafaranga ntayo ndetse akomeje no kuyabura.

 

Ahamya ko Kandi urukundo rurimo amafaranga ruramba cyane kurusha urutarimo amafaranga. Uretse ibyo Kandi avuga ko iyo mu rukundo mufite amafaranga bibafasha gucyemura ibibazo byinshi mushobora guhura nabyo mufashijwe naya mafaranga mufite.

 

Yasoje avuga ko buri mukobwa wese akwiye kureba ku mafaranga mu gihe agiye gukundana n’umusore cyangwa bagiye gushyingiranwa.

 

 

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Urukundo rujya iyo rushaka ! Umugabo wagiye mu marushanwa y’umuntu mubi ku Isi yashatse umugore wa gatatu

Next Story

Luvumbu wa Rayons Sports ari gusabirwa kwirukanwa cyangwa agasaba imbabazi

Latest from HANZE

Go toTop