Muri iki gihe biragoye kubona urukundo nyarwo hahandi umuntu agukunda agukunda uko uri. Noneho kuba ufite ubumuga runaka biba bigoye gupfa kubona umuntu ugukunda cyane ko nuwo ubana n’ubumuga nawe aba acyeneye kubona urukundo mbese nawe akibera mu munyenya w’urukundo.
Uyu mugabo witwa Winston ufitr ubumuga bukomeye yakunzwe urukundo nyarwo n’uyu mugore witwa Mayfair ndetse uyu mugore amukunda uko Ari atitaye ko uwo musore afite ubumuga runaka. Gusa uyu mugore we nta bumuga ni umugore mwiza wuburanga wikundiye uwo mukunzi we Winston.
Bavuga ko urukundo rwabo rujya gutangira rwatangiriye ku rubuga rwa Facebook, ubwo uyu musore yari yashyize ifoto ye hanze ku rubuga rwa Facebook. Maze uyu mukobwa Mayfair afata imbere mu kwandikira uyu musore ufite ubumuga bukomeye cyane, ndetse ntibyatinze ngo uyu mukobwa yasabye uwo musore ko banasohokana Aribwo urukundo rwabo rwahise rutangira.
Icyakora uyu mugabo Winston afite ubumuga bukomeye bwo mu magufa butuma adakura . Gusa umukunzi we Mayfair we ntago ibyo yabyitayeho ajya kumukunda kuko ngo we yamukunze atitaye ku burwayi afite.Muri iyi minsi biragoye kubona urukundo nkuru.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: TUKO