Advertising

Urukundo nyarwo rujya aho rushaka ! Umuforomokazi yakundanye n’umurwayi yari arwaje

11/05/23 12:1 PM
1 min read

Mu gihugu cya Nigeria inkuru ikomeje kuvugisha benshi ni inkuru y’uyu mukobwa wari usanzwe ari umuforomokazi maze bikarangira akundanye n’umurwayi yari asanzwe yitaho mu bitaro. Nibyo Koko urukundo rujya iyo rushatse.

 

 

 

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria abinyujije ku mbugankoranyambaga nibwo yavuze inkuru ye yatangaje benshi yukuntu yisanze yakundanye n’umwe mu barwaye be yitagaho mu ivuriro. Ubusanzwe uyu mukobwa asanzwe Ari umuforomokazi.

 

 

 

Mu mashusho uyu mukobwa yanyujije ku mbugankoranyambaga, yagaragaye avuga uburyo yahuye n’uyu musore kuri ubu bitegura gukora ubukwe. Yavuze ko bajya guhura bwa mbere bahiye bataziranye, gusa bahura ubwo uyu musore yari arembeye mu bitaro maze uyu mukobwa akaba ariwe wamwitayeho akamuvura kugera akize, birangira bisanze mu rukundo.

 

[irp]

Bajya gukundana, uyu mukobwa yavuze ko yahawe uyu musore nkumwe mu barwaye akwiye kujya yitaho yewe no murugo mbese gukurikirana imibereho nubuzima bwuyu musore byari mu nshingano ze. Uko bakomeje gukururana nibyo baje kuvamo inkuru y’urukundo rwabo kuri ubu rugeze aharyoshye.

 

 

 

Ubwo uyu musore yamaraga gukira neza agaruye akabaraga, yakomeje kujya aganira n’uyu mukobwa wamubaye hafi mu bihe bikomeye aribyo byatumye bakundana rugakomera. Kuri ubu bari mu rukundo ndetse baritegura gukora ubukwe bagasezerana kubana mu bibi no mu byiza iteka ryose.

 

 

Urukundo nyarwo iteka rujya aho rushaka.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: ghpage.com

 

 

Sponsored

Go toTop