Ese waruzi ko umugore ashobora gutwita kandi atwite indi nda

05/11/2023 12:46

Abantu benshi ntibazi neza ko burya umugore ashobora gutwita kandi atwite indi nda, inzobere zivuga ko bishoboka kandi bibaho. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku mpamvu zishobora gutuma umugore atwita kandi atwite indi nda.

 

 

 

Inzobere zivuga ko bishoboka kandi bishoboka cyane, kuko igihe cyose umukobwa cyangwa umugore atwita inda yiminsi micye cyangwa iyibyumweru bicye, akongera gukora imibonano mpuzabitsina, bishobora gutuma uwo mukobwa cyangwa umugore yongera agasama indi nda.

 

 

 

Ikindi inzobere zivuga ko akenshi iyo bigenze gutyo ubyara impanga. Ushobora kubyara impanga watewe inda inshuro imwe cyangwa kubyara impanga kubera ko watewe inda ufitemo indi nda, aribyo turi kuvuga ubu. Ni ukuvuga izo mpanga iyo zivutse ntziba zingana ndetse ntizivukira igihe kimwe, kuko baba baratakuriye mu nda y’umugore cyangwa inda y’umukobwa igihe kimwe.

 

Inzobere Kandi zivuga ko umugore wasamye inda ya kabiri atwite indi nda, bimwe mu bimenyetso bigaragaraza harimo nko kwiyongera mu biro yari asanzwe apima, kugira appetit nyinshi yo kurya, kuribwa umugongo, kurwara umutwe wa buri gitondo.

 

 

 

Ibi mu mwaka wa 2008 hakozwe ubushakashatsi maze bigaragaraza ko ibi bintu byuko umugore yasama inda afite indi nda, byabaye inshuro 10 ku isi hose. Umwe mu bagore byabayeho yitwa Rebecca Roberts.

 

 

Muri 2022 uyu mugore Rebecca Roberts ni umwe mu bagore byabayeho maze yibaruka impanga zabana babiri, icyakora abo bana ntibangana no mu ngano. Uyu mugore yavuze ko yatwite umwana umwe bwa mbere maze nyuma yiminsi micye aza gutwita undi mwana asanga undi mu nda aribyo byatumye uyu mugore yibaruka impanga.

 

 

 

Umuganga wari usanzwe yita kuri uyu mugore Rebecca Roberts, yavuze ko bitangaje ibyabaye kuri uyu mugore. Kuri ubu uyu mugore ameze neza ndetse ameze neza kumwe n’abana be babiri.

 

Umwanditsi : Byukuri Dominique

 

 

 

Source: pulselive.co.ke

Advertising

Previous Story

Urukundo nyarwo rujya aho rushaka ! Umuforomokazi yakundanye n’umurwayi yari arwaje

Next Story

Dore ahantu abagabo bakunda ko abagore babo babafata, ariko abagore benshi bakaba batahazi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop