Brazil : Umukobwa w’imyaka 19 yafashwe yibye umwana mu Bitaro

05/11/2023 12:00

Mu gihugu cya Brazil umukobwa ukiri muto w’imyaka 19 yibye umwana amushyira mu gikapu amwibye nyina umubyara ubwo bari mu bitaro umugore amaze kubyara uwo mwana maze uyu mukobwa ahita amwiba, ucyakora yafashwe n’abashinzwe umutekano basanga umwana akiri muzima.

 

 

 

Iyi nkuru y’uyu mukobwa ikomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa Rio de Janeiro, aho uyu mukobwa yagiye mu bitaro maze yiba umwana w’umugore yari amaze kubyara maze amupakira mu gikapu nkupakira imyenda.

 

 

Nyina wuyu mwana yitwa Nivea Rabelo w’imyaka 27 yari asinziriye kuko Hari hashize amasaha macye amaze kwibaruka umwana we. Muri ayo masaha yari asinziriye nibwo umwana we yibwe ndetse ubwo yakangukaga yarebye umwana we aho yari aryamye maze aramubura ahantu hose.

 

 

Gusa umukuru uhagarariye ibi bitaro uyu mukobwa yararimo, yavuze ko umwana wuyu mugore yibwe n’umukobwa uri mu myaka nka 19 kuko bifashishije amashusho barebye yafashwe na camera muri ibyo bitaro. Amashusho yafashwe yagaragaje uyu mukobwa aza aho uyu mwana yarari maze aramuterura amushyira mu gikapu arasohoka.

 

 

 

Icyakora uyu mugire yahise yitabaza abashinzwe umutekano maze bagaruru umwana ubwo uyu mukobwa wamwibye yari amaze kugera kure. Kuri ubu abashinzwe umutekano bataye muri yombi uyu mukobwa maze bashikiriza umwana ababyeyii be.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: Daily star

Advertising

Previous Story

Umuhanzikazi Alyn Sano wahereye muri Restaurent yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa n’Igihugu

Next Story

Urukundo nyarwo rujya aho rushaka ! Umuforomokazi yakundanye n’umurwayi yari arwaje

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop