Nyuma y’urupfu rw’imfura ye, Davido yasubitse ibitaramo yari afite muri Amerika

11/11/2022 21:08

Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane nka Davido, nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu we w’imyaka itatu,

yatangaje ko ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubitswe.

Amakuru y’urupfu rw’imfura ya Davido, yitwa Ifeanyi Adeleke w’imyaka itatu yamenyekanye itariki ya 01 Ugushyingo 2022,

arohamye muri pisine mu rugo rwa Davido ahitwa Banana Island.Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane

Uyu mwana w’umuhungu Davido yamubyaranye n’umukunzi we Chioma Rowland.

Davido yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byose yari afite, mu itangazo ryashyizwe hanze, rivuga ko bitari byoroshye gufata umwanzuro nk’uwo.

Iryo tangazo rigira riti “Twakoze byinshi byari bikomeye, ariko umwanzuro wo gusubika iserukiramuco

rya ‘Are We Africans Yet?’ (A.W.A.Y Festival) ni ibintu bikenewe cyane.”

Iri tangazo rivuga ko muri ibi bihe Davido akeneye umwanya uhagije wo kumarana n’abo akunda ndetse n’umuryango we.

Ikinyamakuru Ghanaweb.com cyatangaje ko iri serukiramuco ryimuriwe tariki 18 Ugushyingo 2023,

ndetse abaguze amatike basabwe kwihanganira izi mpinduka, bizezwa ko ayo baguze azahabwa agaciro umwaka utaha.

Iri serukiramuco rya A.W.A.Y Festival ryari kuzabera mu nyubako ya ‘State Farm Arena’ yakira abantu basaga ibihumbi 20,

ikaba iherereye mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.

Abahanzi byari biteganyijwe ko bazaririmbira muri iryo serukiramuco barimo abasanzwe bafashwa na Davido nka Mayorkun,

Stonebwoy, BNXN, Kizz Daniel, Pheelz, Lojay, n’abandi.

Davido yakomeje asaba abakunzi be kwihanganira izo mpinduka ndetse ko bizeye ko ubwo iri serukiramuco rizaba risubukuwe bazamushyigikira.

Uretse iri serukiramuco, uruganda rwa PUMA rwahagaritse imurika ry’ibicuruzwa byayo byamamazwa na Davido binyuze mu cyitwa

‘We Rise by Lifting Others’. Umuhanzi Davido ni umuhanzi ukomeye kuruhano rw’isi muri rusange.Uyu muhanzi wagize ibyago bikomeye,

Yamamaye cyne mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘If’ ndetse aza no kumvikana yita Jay Polly nyakwigendera

umuvandimwe we mu gitaramo yari yatumiwemo mu Rwanda ubwo yari kurubyiniro ari gutarana n’abana be bamukunze mu ndirimbo

zitanduahye zakunzwe. Davido ni umuhanzi udashidikanywayo kumpano ye dore

Advertising

Previous Story

Hasohotse igitabo cy’imikino 21 y’abana kizasomwa ku buntu

Next Story

Yesu na Satani bihaye ‘Blue Tick’ kuri Twitter

Latest from Imyidagaduro

Go toTop