URUBANZA RWA KAZUNGU :  “Yabicaga abajombye ikaramu mu mazuru mpaka amaraso ashotse” ! Mu rubanza rwa kazungu amarira y’umubyeyi w’umwana wishwe na kazungu, amazina mashya yabishwe byashenguye benshi

21/09/2023 14:50

None Taliki 21.09.2023 nibwo ku Ngoro y’ubutabera ya Kicukiro iherereye mu karere ka kicukiro mu Murenge wa kagarama nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho Kwica abantu 14 yagejejwe imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo b’imara iminsi 30

 

Kazungu yagejejwe k’urukiko saa 8:36 za Mu gitondo.Urukiko rwabajije Kazungu Denis ko yiburanira ko cyangwa yaba afite umwunganira,Kazungu Denis avuga ko yiburanira.

 

 

Kazungu Denis kandi yasabye lo aburana mu muhezo kubera ibyaha yakoze bikomeye atifuza ko bijya mwitangazamakuru abantu bakaba babyigiraho.

 

Urukiko rubaza ubushinjacyaha niba bwemera ko Kazungu aburana mu muhezo maze buvuga ko nta mpamvu yatuma urubanza ruba mumuhezo kuko ibyaha yakoze yabikoreye kukarubanda kandi abyiyemerera maze urukiko rwemeza ko urubanza ruba m’uruhame.

Hakurikiyeho kumenya niba umwirondoro w’uregwa ariwo, maze basoma imwirondoro ugizwe n’ababyeyi aribo Uragiwenayo akaba se umubyara naho nyina akaba Nyirigira
Kazungu yavutse 1989. Mu byaha kazungu akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ; -ubwicanyi -iyicarubozo,gukoresha undi imibonanompuzabitsina kugahato,guca umurambo-ukawucaho ibice bigize umubiri-Gukoresha ibikangisho Kwangiza inzu y’undi, iyica rubozo, kwinjira muri mudasobwa y’undi ntaburenganzira impampuro mpimpano no kwiyitirira umworondoro w’undi n’ibindi.Kazungu akaba avuga ko ibyaha abyemera nta nakimwe atakoze.

 

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu iperereza ryakozwe bwasanze abantu kazungu yishe ari abakomoka muri Remera, kabuga,kinyinya,masaka ba Rusororo.

 

Ibindi byavuzwe n’ubushinjacyaha nuko Kazungu yategekaga abo yabaga yakuye aho hose, kwandika ko baguze imitungo ubundi akabica abanize ,uwabaga yanze kubyemera akamujomba ikaramu mumazuru mpaka amaraso ashungunutse mu mazuru.

 

Kazungu yiyemerera ko yishe abantu 14, nubwo mu cyobo yabatabagamo hasanzwemo 12 gusa akavuga ko abandi 2 yabakase ibice by’umubiri bivugwa ko ibice byabo yabitetse akabirya.

 

 

Ikindi cyavuzwe nuko mugusibanganya ibimenyetso kazungu yari yariyise Dushimimana joseph,nubwo uyu Dushimimana joseph yiyitiriraga afungiye muri Gereza ya Mageragere.

 

 

Ikindi kandi kazungu iyo yashakaga kigurisha imitungo y’umuntu yishe Yayigurishaga yiyise Turatsinze Eric amazina y’umwana w’umuhungu yishe.

 

Mama w’uyu mwana w’umuhungu kazungu yishe yari yitabiriye urubanza yaje kureba kazungu wamuhekuye uwo ari we maze mugusoza amarira arisuka ,avuga ko nawe ubwe yumva agiye gupfa maze asabira Kazungu kuziturwa ibyo yakoze n’Imana kuko ariyo izi agahinda yamuyete.

 

Mu muborogo w’uyu mubyeyi yagiraga ati: “Mundekure nishake nikubite hasi, ndumva ngiye gupfa, amaraso ye azayabazweze azamuge ku gahanga ,nimundekure.Ubushinjacyaha bwanavuze amazina yabo kazungu yiyemereye ko yishe. Barimo Eric turatsinze,Eliane Mbabazi ,Clemantine na Francoise

 

Ubushinja cyaha bwasabye urukiko ko kazungu akurikirwnywa afunze mu gihe cy’iminsi 30 ku mpamvu zibyaha yakoze bikomeye

Bwavuze ko kumufunga ari uguhagarika ibyaha bindi yakorera hanze -no kurinda abatorotse kazungu kuko yavuze ko nibamuvamo azibicana n’ imiryango yabo. Kazungu yavuze ko kandi ubu tuvugana yanduye SIDA ayandujwe n’abakobwa yahohoyetewe.

 

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa byagateganyo k’urubanza rwa kazungu Denis taliki 26.09.2023.Igihe Kazungu yaba ahamijwe n’urukiko ibyaba akurikiranyeho yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ukurikije ubutabera bw’urwanda urabona akwiye ikihe gihano?

Umwanditsi: Shalomi_wanyu

Advertising

Previous Story

Biravugwa ko Eric Semuhungu yagejejwe mu Rwanda yirukanwe muri Amerika azizwa gufata umusore mugenzi we kungufu

Next Story

Umuraperi Danny Nanone wamamaye muri muzika Nyarwanda yarezwe n’uwo babyaranye amushinja kwiba umwana we ahunga inshingano zo gutanga indezo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop