Umuraperi Danny Nanone wamamaye muri muzika Nyarwanda yarezwe n’uwo babyaranye amushinja kwiba umwana we ahunga inshingano zo gutanga indezo

21/09/2023 15:35

Umuhanzi Danny Nanone uririmba injyana ya Hip Hop , arashinjwa kwiba umwana we gusa we akabihakana.

 

Umuraperi Danny Nanone yongeye kuregerwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , ashinjwa kwiba umwana we n’ubwo we abihakana yivuye inyuma.Ibaruwa itanga Ikirego IGIHE dukesha iyi nkuru bafitiye Kopi, yanditswe ku wa 19 NZERI 2023, aho uwitwa BUSANDI Moreen yareze Danny Nanone muri RIB asaba kurenganurwa kuko ngo amaze ibyumweru 2  abuze umwana we wabuze ngo tariki 5 Nzeri 2023.

 

 

Mu ibaruwa yandikiye RIB , uyu mubyeyi yavuze ko ngo nyuma yo kubura uyu mwana we  yiyambaje inzego zitandukanye zirimo na RIB ikorera I Gikondo arinaho bamubwiye ko bakiriye umwana uvuga ko ashaka se birangira bamushyikirije Danny Nanone.Mu byukuri ninjiye munzu nsiga umwana ari koza amasahani ngarutse ndamubura.Mukumushakisha nibwo niyambaje RIB Y’i Gikondo bambwira ko bakiriye umwana uvuga ko ashaka se ndetse ko bamaze kumumuha”.

 

Kurundi ruhande muri iyi baruwa uyu mubyeyi agaragaza ko atumva uburyo DANNY NANONE yatwaye umwana ameze nk’umutorokesheje nyamara byari gusaba kubanza kubiganiraho nk’ababyeyi bakabifatira umwanzuro.Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagaragaje ko atigeze yiba umwana we, avuga ko yamwakiriye amushyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ishami rya Gikondo.

 

 

 

Ati:”Njye nagiye kumva umuntu arampamagaye ambwira ko ari kumwe n’umwana kandi amubwiye ko ashaka kumvugisha.Twaravuganye umwana ambwira ko arambiwe kubana na nyina ko amufata nabi ko ashaka kubana nanjye kuko igihe twamaranye ntakibazo yigeze agira.Nyuma yo kuganira nasabye wa mumotari ko uwo mwana yamujyana kubuyobozi akaba aribo bampamagara nkaza kumutwara”.

 

 

 

Danny yavuze ko icyo gihe yahamagawe n’umukozi wa RIB y’i Gikondo amubwira bakiriye umwana uvuga ko ari uwe ndetse ko amushaka. Ati:”Umwana yarahageze barampamagara nditaba, uwo mu motari ndetse n’umukozi wa RIB barahari , mpageze nasanze babajije umwana ababwira arambiwe kubana na nyina umufata nabi , ababwira ko ashaka kubana nanjye.Bahamagaye nyina bamubwira ko bampaye umwana turataha”.

 

 

Uyu muhanzi avuga ibi mu gihe mu ibaruwa uyu mubyeyi yandikiye RIB yavuze yahisemo kwiba umwana  we mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari ruherutse kmutegeka kumwiyandikishaho ntabikore.Yavuze ko uyu mwana atarandikwa mu gitabo cy’inyandiko y’amavuko ya Kigarama nk’uko byari mu myanzuro y’urubanza rwabo rwaciwe ku wa 21 Nyakanga 2023.Uyu mugore yagaragarije RIB ko uyu muhanzi yibye umwana ashaka guhunga inshingano yo gutanga ibihumbi 100RWF ku kwezi yategetswe n’urukiko.

 

 

Uyu mwana afite imyaka 10 y’amavuko , ababyeyi be, bakunze kumvikana mu nkuru z’imanza z’urudaca batumva kimwe ibijyanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi.Danny Nanone yemereye urukiko ko umwana ari uwe ndetse yemera kumwiyandikishaho ndetse agaragaza ko hari igihe ajya atanga amafaranga yo gufasha kumurera.

Advertising

Previous Story

URUBANZA RWA KAZUNGU :  “Yabicaga abajombye ikaramu mu mazuru mpaka amaraso ashotse” ! Mu rubanza rwa kazungu amarira y’umubyeyi w’umwana wishwe na kazungu, amazina mashya yabishwe byashenguye benshi

Next Story

Umuhanzi Yago Pon dat akanaba n’umunyamakuru yitabaje RIB mu kibazo cy’abantu bitwaza gutwika bakabiba urwango mu bantu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop