Mu mwaka wa 2022 nibwo ikinyamakuru cyo muri Amerika cyanditsi ko Umunyarwanda Eric Semuhungu utuye muri icyo gihugu akurikiranweho ibyaha birimo gufata kungufu umuhungu wo bahuje igitsina no gufata amashusho no kuyakwirakwiza kumbuga nkoranyambaga atabiherewe uburenganzira.
Muri icyo gihe polise yo muri Las Vegas yasohoye raporo ivuga ko hari umugabo wayihamagaye ayiha ubuhamya bw’uburyo uyu Semuhungu yamunywesheje ibisindisha akamufata kungufu.Amakuru yo yakomeje avuga ko nyuma yo gukurikiranwaho ibyo byaha , hari hakurikiyeho kumwohereza mu gihugu yaturutsemo cyakora ibyangombwa bye byerekana ko ajya kujya muri Amerika yaturutse muri Afurika y’Epfo.Urukiko rwasabaga ko yoherezwa mu Rwanda ariko umwunganira mu mategeko agasaba ko yoherezwa muri Afurika y’Epfo.
Amakuru avuga ko ubwo uyu Semuhungu yari atarakira ubwene gihugu bwa Amerika yamaze amezi ane afungiye muri iki gihugu nk’uko Ikinyamakuru cyandikira hano mu Rwanda cyitwa Imirasiretv kibitangaza .Muri aya mezi ane ngo Eric yari akurikiranweho ibyaha birimo impapuro mpimbano, gufatanya n’abacuruza ibiyobyabwenge bitemewe kubutaka bwa Amerika hamwe no gusindisha no gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo batabyumvikanyeho.
Amakuru ahari avuga ko ERIC Semuhungu yagejejwe I Kigali mu byo bita ‘Deportation’ nyuma y’aho yari amaze igihe afungiye muri NYE Immigration Detection Center.