“Uri Papa ukaba umugabo wanjye” ! Umugore wa Meddy yamwandikiye igitabo cy’urukundo arakimusomera

22/05/2024 08:54

Umuhanzi Meddy yasomewe igitabo cyuje amagambo y’urukundo n’umugore Mimi Mehfira basezeranye kubana akaramata muri 2021 .Uyu muryango utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 bamaze babana.

Yifashishije indirimbo ‘My Vow’ yahimbiwe n’umugabo we , Mimi yongeye gupfuka umunwa abagiye bahwihwisa ko urugo rw’aba bombi ruri mukaga bavuga ko amukubita.N’ubwo Meddy yigeze kubigarukaho, kuri ubu yagaragaje ko igihe bamaranye cyose Meddy yamwibye umutima akawugira uwe cyakora akawurinda.

Yagize ati:”Isabukuru nziza y’igihe tumaze turushinze rukundo rwanjye .Umugabo wanyibye umutima akawugira uwe.Warakoze kumbera umugabo , umutuzo wanjye, ukambera inshuti magara.Uri udasanzwe , umutoni kuri njye, ukaba utagira ikizinga, umugwa neza, wihangana kandi ukiyibagirwa.

“Ntabwo nigeze ngira undi duhura , ufite umutima nk’uwo ufite.Nta kintu na kimwe wigeze uburanaho.Iteka urizera, ukagira umutima mutagatifu ukomeye ikirenze kandi uri umugabo w’Imana.Mfite byinshi byo kuvuga ariko icyiza reka mbigumishe mu mutima wanjye.Warakoze kuba inkingi y’urugo rwacu.

“Warakoze kumbera umugabo mwiza ukaba na Papa.Ndakubaha kandi nkagukundisha buri gice cyose cy’umutima wanjye, mukunzi wanjye”.Mimi yifashishije , ijambo riri muri Bibilya 1 Abakorinto 13: 4-7 hagira hati:” Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza”.

Meddy na Mimi, bakoze ubukwe ku wa 2022, Gicurasi 2021.Aba bombi bamaze imyaka 3 babanye nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye umwana umwe w’umukobwa akaba ari nawe mfura yabo.Ni ubukwe budasanzwe bwabereye mu Mujyi wa Dallas muri Amerika.N’ubwo hari inkuru zo kutumvikana hagati zabo zigafatwa nk’ibihuha, nabo ntabwo bahwemye kuzicecesha bakoresheje amagambo ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Advertising

Previous Story

Johnathan Mckinstry watoje Amavubi yabonye ikipe nshya

Next Story

Bruce Melodie yasogongeje abafana be imwe ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop