Umuhanzi Bruce Melodie umaze kubaka izina mu Rwanda, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya agiye gushyira hanze.
Tariki 16 Gicurasi 2024, nibwo Bruce Melodie yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Nigeria kurangiza amashusho y’indirimbo yise ‘Soweto’ yakozwe n’umu-producer w’Umuhunga witwa Barista wamamaye cyane mu gukoresha igicurangisho cya Saxophone.
Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze Bruce Melodie , yagaragaye ari ku byina indirimbo ‘Soweto’ avuga ko agiye kuyishyira hanze.Mu magambo yanditse yagize ati:”Indirimbo nshya iraje”.
Mbere y’uko berekeza muri Nigeria , ku mbuga Nkoranyambaga zabo, 1:55AM bagize bati:”Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria gukora amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye ‘SOWE’ yitegura gushyira hanze.Uyu muhanzi yasize ashyize umucyo ku makuru yose yamuvugwagaho”.Nawe yunzemo ati:”Ubu rero tugiye gukora amashusho y’indirimbo yitwa Soweto, ni indirimbo iri kuri Album yanjye, niyo ndirimbo ya Mbere agiye gusohoka.
“Ni urugendo rutangiye ubu mu tureba ariko na “Reality” igira ibyo ituzanira.Urebye dusa n’abafiteyo umunsi umwe gusa.Uyu munsi turagiye ejo dufate amashusho duhite tugaruka kubera ko hari izindi gahunda zikomeje zizabera kuri Kigali Universe”.Bruce Melodie ageze muri Nigeria bakoze amashusho y’indirimbo cyakora bagiye gutanga uwayikoze agirana ikiganiro nabo yemeza ko izaba ari indirimbo nziza cyane.
Ati:” Sowe yakozwe nanjye , kuko dufite umwanditsi twahuje na Bruce Melodie biduha izina Sowe”. Yakomeje agira ati:”Ubundi njye banyita Almighty Man, natowe muri Grammy Awards nk’umu-Producer wa Saxophony [ Saxophonist ] ndetse ndi umunyamategeko kuko narayize nkagira ibikorwa bya Filime hano muri Nigeria. Bruce Melodie ni umuhanzi uzi neza icyo ashaka kandi ndatekereza ko uyu musore kuri ubu ari ku rundi rwego kuko njye sinamufatira ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo ni ku Isi yose uhereye ku ndirimbo yakoranye na Shaggy , When she’s Around.Ni umuhanzi uba ushaka ko indirimbo ikorwa neza ndetse aho ajya hose tuba tuvugana tugira ibyo dukosora”.