Johnathan Mckinstry watoje Amavubi yabonye ikipe nshya

22/05/2024 08:13

Uyu munya-Irlande wigeze gutoza , Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatangajwe nk’Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Gambia.Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri,azatangira akazi ku ya 01 Kamena 2024

McKinstry yatozaga Ikipe yo mu gihugu cya Kenya Gor Mahia akaba amaze kuyiha shampiyona ebyiri, harimo niyo batwaye mu mwaka w’Imikino wa 2023/24.

Uretse Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi uyu musore w’imyaka 38 y’amavuko yanatoje , Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone.

Icyo abanyarwanda ba mwibukiraho nuko yagejeje ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika cy’Abakina imbere mubihugu byabo (Chan).

Advertising

Previous Story

Riderman yaba agiye kwiyamamaza ?

Next Story

“Uri Papa ukaba umugabo wanjye” ! Umugore wa Meddy yamwandikiye igitabo cy’urukundo arakimusomera

Latest from Imikino

Go toTop