Inshuti ya Diamond Platnumz yagaragaje ko Harmonize yahawe ibihembo bidafite agaciro

16/11/2023 08:12

Kuba Harmonize akomeje kwiratana ibihembo n’ikamba yahawe muri African Entertainment Awards bituma Diamond Platnumz asubira hasi.Nyuma y’ibyo inshuti ya Simba yahise itangaza ko ibihembo n’ikamba byahawe Harmonize ari Fake.

 

Kizigenza muri muzika ya Afurika Diamond Platnumz yaciye ku irembo , abwira Harmonize ko ibihembo yahawe nta gaciro bifite ndetse ko ngo ari ibya Fake [ Pirate ]. Binyuze kuwitwa BabaLevo [ Father Levo ] , ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yirinze kurya iminwa.

 

Baba Levo inshuti ya Diamond Platnumz yagize ati:” Ntabwo twashyigikira ibihembo by’abana nkabiriya.Niyo mpamvu abandi bahanzi basanze nta gaciro bifite bakanga kubishyira kumbuga zabo.

Erega biriya bihembo arimo kwiratana n’ibye wenyine [ Harmonize ], kuko ntawundi muhanzi wabishyize hanze, kuko ni uduhembo duto cyane nka tumwe dutangwa mu marushanwa yo munsengero”.

 

Baba Levo yatangaje ibi nyuma y’aho Harmonize yegukanye ibihembo 3 bitangirwa muri Amerika.

 

Igihembo cya Mbere , ni igihembo kiva mu majwi y’abatoye ,’Umuhanzi mwiza wa Afurika mu mwaka, Amashusho y’indirimbo y’umwaka, Single Again, n’igihembo cy’umuhanzi wateje imbere Bongo Flava.

 

Muri ibi bihembo Harmonize yatsinze abarimo ; Asake [ Nigeria ] , Libianca wo muri Cameroon , Burna Boy, Davido , Tiwa Savage, Yemi Alade , Rema, Diamond Platnumz n’abandi.

Advertising

Previous Story

Uri imfura muzindi ! Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure

Next Story

Ngibi ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop