Iterambere ni ryiza ariko rikomeje no kwica byinshi.
Iyi myaka bamwe bagezemo kubera kwibohora ku bana n’ikinyabupfura kiri kugenda gishira aho umwana ashobora gutinyuka agasuzugura se umubyara.
Ku mbugankoranyambaga hirya no hino inkuru iri kubica ni inkuru y’uyu muhungu wifashe akita se umubyara Bro (Umuvandimwe) nk’imwe mu mvugo zigaragaza urugano cyangwa uwo muvukana mbese mu kigero cyawe aho kubyita so ukubyara.
Uyu mu papa wo muri Nigeria ariko ubu wibera mu gihugu cya UK yarakajwe cyane n’uyu mwana w’umuhungu we wamwise bro, ubwo uyu muhungu yabyitaga uyu Musaza yarakaye cyane abaza uyu muhungu we niba yuzuye mu mutwe kandi asanzwe abizi ko umuhungu we ntakibazo afite.
Ubwo uyu mwana yitaga se Bro akarakara cyane, yabajije se umubyara impamvu yarakaye maze se n’umujinya mwinshi ati ” ndaza kugusubiza muri Nigeria, iki gihugu kimaze kukwangiza”.
Kuko ubu uyu Musaza we n’umuhungu we batuye mu Bwongereza.Amashusho yuyu mugabo n’umuhungu we yanyujije ku rukuta rwa TikTok, aho abantu Bose batangajwe n’ukuntu uyu muhungu yise umubyeyi we umubyara Bro, ijambo rikoreshwa cyane n’abana bo muri iyi myaka.
Abantu benshi bakomeje kunenga uyu musore bavuga ko nta kinyabupfura yeretse se umubyara.
Source: TUKO