Undi mukobwa wa Barack Obama yiganye murumuna we nawe atumurira itabi kumuhanda bose bareba

05/10/2023 18:53

Malia Obama nawe yiganye Sasha Obama uherutse kuba urwamenyo , nawe atumurira itabi kumuhanda imbere y’abafotora ntacyo yikanga.

 

Umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Amerika , yagaragaye muruhame ari gutumura itabi , yongera igisebo kuri se , nyuma ya murumuna we nawe wabikoreye kukarubanda ntacyo yikanga.

 

 

Ubwo yari i L.A Malia Obama ntacyo yikanga yanywereye itabi muruhame ndetse benshi bemeza ko aba bakobwa ba Barack Obama bashobora kuba bafite ikibazo cyihariye cyangwa bakaba bakeneye kugirwa inama no gutozwa kubaho nk’abana b’umugabo ufite icyubahiro ku Isi.

 

Mu mwaka wa 2016 nanone Malia nabwo yagaragaye arimo kunywere itabi muruhame cyakora arabibuzwa. Ibi abikoze nyuma ya Sasha Obama, nawe witembereraga ari kunywa itabi ndetse yambaye mu buryo budasanzwe.

 

Barack Obama ubwe yatangaje ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse ngo muri icyo gihe akaba yaranywaga amatabi 10 ku munsi. Aya amateka rero atuma benshi bavuga ko ari ukwibyara gutuma abakobwa be bamwoma inyuma mungeso yo kunywa itabi.

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO : Irebere uburanga bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wavuze ko yahuzwe abagabo by’iteka ryose

Next Story

“Aba Pasiteri bubu abenshi ntaho bataniye n’abapfumu baka inkoko y’abara rimwe”! Mr Tonto wa Fine Fm

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop