“Aba Pasiteri bubu abenshi ntaho bataniye n’abapfumu baka inkoko y’abara rimwe”! Mr Tonto wa Fine Fm

05/10/2023 21:38

 

Taliki ya 1.Ukwakira2023 urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha , R.I.B, rwataye muri yombi Harerimana Joseph Uzwi ku mazina ya Apostle Yongwe.

 

Yongwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (escroquerie). Igihe hari gukorwa iperereza ryimbitse kubyaha akurikiranyweho, apotere Yongwe afungiye kuri RiB ya Kimihurura.

 

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Tv8 Rwanda, umunyamakuru umenyerewe mu nkuru zicukumbuye ku bibazo by’abaturage kuri 93.1Fine Fm mu kiganiro Biravugwa uzwi nka Mr Tonto, yavuze ko Abiyita aba pasiteri, bishope cg ba Apotre bo muri iyi minsi ntaho bataniye n’abapfumu baka inkoko y’ibara rimwe ngo baguhe indagu.

 

Mr Tonto yagize ati” Njye nkurikije ko abavuga butumwa bamwe na bamwe bo muri iyi minsi bagusaba ibyo utunze yaba amafaranga n’ibindi ngo baguhanurire njye simbona aho batandukaniye n’abapfumu kuko nabo kugirango bakuragurire babanza kukwaka inkoko y’ibara rimwe. Ubwo se abo bantu bombi batandukaniye he ko hari n’ubwo bose bakubwira ibintu ugapfa nta nakikwe kibaye? Kandi na Yongwe n’icyo azira.

 

Njye ndabaza Leta kuki iha ibyangombwa insengero kandi izi neza ko abo bantu bazarya imitungo y’abaturage bazababera ibayoboke? Leta ikwiye kubyigaho abavuga butumwa bizeza abantu ibitangaza bose bagakurikiranwa kuko bateza amakimbirane mu miryango, igihe umwe yatanze ikintu atabyumvikanyeho n’uwo babana kubera ko umuvugabutumwa yamuteye ubwoba ,cyangwa akamwizeza ibya Mirenge”.

 

Mr Tonto anasubiramo amagabo yanditse muri Bibilia mu gitabo cya Matayo aho yesu yavugaga ko abigisha bameze batyo azabihakana ku munsi w’imperuka agira ati” Mumve Imbere mwa nkozi z’ibibi mwe, sinigeze mbamenya!.”

 

Uyu Apotere Yongwe wabaye intandaro yo gutuma Mr Tonto avuga ibi, amategeko avuga ko icyaha yakoze cy’ubwambuzi bushukana ari icyaha kigaragara mu ngingo 174 mu gitabo cy’amategeko y’ibyaha n’ibihano.

 

Iyi ngingo ikaba uvuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza ikiza cyangwa agatinyisha ikibi aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3 ,n’ihazabu y’amafaranga milliyoni 3 ariko atarengeje milliyoni 5.

 

Ese abantu bose bahanurira abantu bose binyuze mukubasaba kugira icyo babanza gutanga ,R.I.B ibakurikirane?

 

  • STORY Responsible : Shalomi_wanyu

Advertising

Previous Story

Undi mukobwa wa Barack Obama yiganye murumuna we nawe atumurira itabi kumuhanda bose bareba

Next Story

Ubushakashatsi: Dore impamvu abana baseka iyo basinziriye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop