Undi mufana wa APR FC yapfuye

21/01/2024 19:48

Umufana wa APR Kanzayire Console uzwi nka Shangazi yapfuye azize u urwayi.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 mu masaha y’igicamunsi nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wafanaga APR FC cyane.

Shangazi wabarizwaga mu itsinda ry’abafana ba APR FC rizwi nka Online Fan Club , yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe arinaho yari arwariye.

Amakuru avuga ko yari arwaye ikibyimba mu muhogo dore ko muri 2022 yari ashaka inkunga yo kumufasha kujya kwivuriza mu Buhinde kuko mu Rwanda bari bamubwiye ko batabasha kumuvura.

Mu butumwa bwa APR FC bagize bati:” Imana yakiriye undi mu malayika wacu, uruhukire mu mahoro,.. Umuryango wa APR FC wifatanyije n’inshuti n’abavandimwe ba Shangazi wari umukunzi wa APR muri ibi bihe by’akababaro. Imana ikomeze abasigaye!”.

Yamaze igihe arwariye i Kanombe nyuma aza kujya iwe mu rugo aba ariho arwarira, yaje kongera kuremba asubira mu Bitaro ubu akaba ariho yaguye.

Advertising

Previous Story

Mushiki wa Diamond Platnumz yiyamye abakobwa bashaka kumutwarira Umugabo

Next Story

Kenya : Umugore yashinze Salon yitwa ‘Man’s Chamber Barbershop’ ashyiramo abakobwa bashyizwe kumasurira abakiriya

Latest from Imikino

Go toTop