Advertising

Ikipe ya Rayon Sport yambuye Gasogi United amanota 3 yari yamaze no kuyapangira

22/09/2024 00:21

Ni umukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024 ubereye muri Stade Amahoro ukaba umukino wambere ubereyemo wa shampiyona kuva iyi stade yavugururwa,Gasogi United niyo yari yakiriye Rayon Sports birangira ikipe yakiriye itsindwa igitego 1 ku busa.

Kuva ku I saa saba abafana bamwe na bamwe bari bageze muri stade bategerezanyije amatsiko uyu mukino dore ko wari waravuzwe,imvugo y’umuyobozi w’iyi kipe Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yaje kuburizwamo aho yari yariteze ko uyu mukino azawutsinda ibitego 2 kuri 1. Uyu mukino waranzwe n’ishyaka rikomeye ku ruhande rwa Gasogi kuko mu gice cya mbere yagerageje uburyo bwo kwegera izamu rya Rayon Sports n’ubwo nta gitego cyabonetse ariko byagaragaraga ko mu gice cya mbere Gasogi ariyo yihariye umupira gusa mu gice cya kabiri Rayon yaje kuyotsaho igitutu ku makosa y’abadefanseri ba Gasogi bitsinda igitego ari nacyo cyavuyemo intsinzi ya Rayon birangira ari icyo gitego kimwe ku busa.

Muri stade Amahoro hari higanjemo abafana ba Rayon Sport cyane kurusha abafana ba Gasogi,uyu mukino wagaragayemo ikarita itukura yahawe umukinnyi wa Gasogi kubw’amakosa agera muri abiri yakoze ari mu kibuga.Nk’ikipe yari yakiriye umukino n’ubwo yatsinzwe ariko yari yateguye neza umukino mbere y’umukino ,hagati y’umukino na nyuma yawo hari bari abasusurutsa abafana harimo nk’abacuranzi (Dj) nka Dj Crush,Dj Marnourd,Dj Briaane,Dj Sonia n’abashyushyarugamba.

N’ubwo Gasogi United ariyo yakiriye umukino bamwe mu bafana bacye ba Gasogi ntibanyuzwe n’indirimbo zacuranzwe mbere y’umukino kuko hacuranzwe indirimbo imwe ya Gasogi maze izindi zose zikibanda kuri Rayon Sport ndetse byababaje bamwe mu bafana. Minyago Prosper umwe mubafana ba Gasogi aganira n’umunyamakuru wa umunsi.com yagize ati:”Nibyo turatsinzwe ariko n’ubwo tubara intsinzi tutabara umukino muby’ukuri twakinnye umupira mwiza ikipe twayirushije gusa icyambabaje ni ukuntu aba Dj twatumije mu kuza gususurutsa abafana n’abitabira umukino bacuranze indirimbo nyinshi za Rayon aho gukunda cyane ku z’ikipe yakiriye”

Uyu mufana n’abandi benshi bagarutse ku kuba iyi kipe ya Rayon bari bayirwaye kuzayitsinda n’ubwo bitabagendekeye neza ariko bayitegeye ahandi, Maurice ati:’’ Uyu mukino twari tuwiteguye neza pe mwabonye ko n’igitego cyabonetse ataribo bagitsinze natwe byadutunguye nk’abafana ariko bibaho ubutaha tuzabikora ndetse nk’uko umuyobozi w’ikipe yacu yabivuze ubu ikipe ihagaze neza abakinnyi barashoboye n’umutoza arashoboye ndetse intego n’uko iki gikombe tuzagikura mu maboko y’abakigize icyombo iwabo twe tuzatwara igishya”

AMAFOTO Y’UMUKINO RAYON SPORT YATSINZEMO GASOGI UNITED

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

CAF Champions League: Bimwe mu byaranze umukino wahuje Pyramid na APR FC mu ijonjora rya 2

Next Story

NKORE IKI ?: Umukobwa nakunze navumbuye ko mu gihe tumaranye burya nta mataye afite ahubwo ari amagurano yambara

Latest from Imikino

Go toTop