Kenya : Umugore yashinze Salon yitwa ‘Man’s Chamber Barbershop’ ashyiramo abakobwa bashyizwe kumasurira abakiriya

21/01/2024 21:08

Fridah Frey wo mu gihugu cya Kenya ufite salon yitwa Man’s Chamber Barbershop itunganya imisatsi y’abagabo ndetse aho ukorerwa umusatsi umukobwa azunguza amabuno imbere yiyamye yawe, yikomye abo bose bakomeje kunenga business ye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, uyu mukobwa Fridah Mwende yavuze ko atacibwa intege nabo bantu Bose birwa bamuvuga nabi ndetse bakanavuga nabi business.

Ubusanzwe uyu mukobwa iyo business ye yakira abakiriya benshi cyane igitsina Gabo kiza kije kwihera ijisho izo nkumi Ziba zizunguza amabuno, ndetse abo bakobwa bazunguza amabuno nabo arabahemba kuko bagira uruhare runini mu gukurura abakiriya.

 

Nyiri iyi business ariwe Mwende Frey yababajwe n’uburyo abantu benshi bavuga nabi ibyo akora ndetse akababazwa no kubona ba bantu yafashije, yabaye hafi nabo bari mu bari kumvuga nabi bavuga nabi business ye.

Yakomeje avuga ko ushobora kumuvuga nabi umuvugaho ibyo ushaka ariko wagera kuri business ye ugashaka ibindi kuko ngo ntakunda umuntu ukinira muri business ye.

Yasoje abwira abantu ko bakwiye guhinduka kuko ngo ashobora guhomba ntagire icyo aba ngo aburare kuko n’ubundi ibyo akora ahanini Atari inyungu ahubwo we avuga ko ibyo akora abikunda ndetse yifuza ko bigira icyo bitanga rubanda.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Undi mufana wa APR FC yapfuye

Next Story

Kuki muntu agira ubwoba bwo gupfa? Icyo inzobere zibivugaho

Latest from HANZE

Go toTop