Advertising

Mushiki wa Diamond Platnumz yiyamye abakobwa bashaka kumutwarira Umugabo

01/21/24 19:1 PM
1 min read

Mushiki wa Diamond Platnumz akaba mukuru kuri we, yatangaje ko hari abashaka kumutwarira umugabo yemeza ko bamunyotewe cyane.

Uyu mukobwa yasabye bagenzi be kumuvira k’umugabo.Muri ubu butumwa kandi uyu mugore w’abana 2 yavuze ko atwite kandi ko akeneye umugabo we ngo amuhe ubufasha kwita kuri munda.

Yagaragaje ko gutandukana n’uwo bahoze bakundana ntakosa rye ririmo ngo na cyane ko baje gusubirana.

Bivugwa ko batangiye gukundana muri 2023 uyu mukobwa aba ariwe ubitangariza abantu binyuze mu butumwa akunda kunyuza kumbuga nkoranyambaga ze.

Umuvandimwe wa Diamond Platnumz kuri Mama Dangote, yavuze ko muri uyu mwaka ashobora kuzibaruka umwana.

Sponsored

Go toTop