Advertising

Nabeshye ko napfuye ngo ndebe ko umusore wanyanze yagaruka kundeba ariko yanga kugaruka

02/10/24 6:1 AM

Kimwe mu bintu bituma abantu benshi batinya urukundo harimo ko urukundo rushobora kuguhindura mu buryo utazi igihe ukunze umuntu ukamwimariramo hanyuma mukaza gushwana, icyo gihe ku byakira biba bigiye.

 

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa wavuze uburyo yakunze Umusore ariko Umusore akaza kumwanga bikamunanira kubyakira ko nta rukundo rukiri hagati yabo.

 

Mu makuru uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, niho yashyize hanze inkuru y’urukundo rwe rwamaze igihe kinini ariko bikamuviramo kwangirika mu mutwe kubera kuntu yari yarimariyemo uwo musore.

 

Uyu mukobwa yavuze ko yakundanye n’umusore igihe kinini ariko haza kugere igihe ashwana nuwo musore bityo bituma urukundo rwabo ruhagarara. Icyakora uyu mukobwa we avuga ko kwakira ko Umusore yamwanze bitakunze.

 

Yakomeje avuga ko yagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo arebe ko yakwigarurira uwo musore bakongera bagakunda, Aribwo yabeshye urupfu rwe Wenda yumve ko uwo musore yagaruka ariko Umusore amubera ibamba ntiyagaruka.

 

Gukunda umuntu cyane rero rimwe n’arimwe bishobora kugukoresha ibintu bitabaho ndetse biza mu ngaruka mbi zo gukunda.

 

Ese birakwiye ko rugera kuri urwo rwego ??

 

 

 

Source: TUKO

Previous Story

Bruce Melodie yongeye kwishongora kuri The Ben atangaza amagambo akomeye

Next Story

Uwo mutima uzawuhorane, Umukobwa yatekeye abayede n’abafundi bari bari kubaka maze ashimwa na bose

Latest from Inkuru z'urukundo

Ibimenyo byakwereka ko umukobwa yakugukunze

Kenshi cyane abagore n’abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko
Go toTop