Bruce Melodie yongeye kwishongora kuri The Ben atangaza amagambo akomeye

09/02/2024 07:00

Bruce Melodie yakunze kumvikana muri muzika agaragaza ko we na The Ben ntaho bahuriye, akavuga ko amurusha kuririmba.Uyu muhanzi kandi yigeze kugaragaza ko niyo bahurira muri Battle The Ben atashobora kumurusha abafana cyangwa kubemeza.

Ibi byari bizanwe ahanini n’abafana , The Ben yabyamaganiye kure avuga ko we icyo abona cyiza ari igitaramo cyamuhuza n Bruce Melodie abafana babo bakishima aho guhangana.

Ubwo Bruce Melodie yakoraga ikiganiro Live kuri Instagram ye , yagaragaje ko ariwe watumye The Ben yongera kuvugwa muri rubanda.Bruce wigeze kuvuga ko adashobora kwamamaza indirimbo ya The Ben yagize ati:

“The Ben yari yazimye byarangiye ,kuba naramuvuzeho byatumye yongera kumvikana muri rubanda !! Icyakora niyo yazima n ubundi nta tuzi yamvomeraga!!”.Tubibutse ko The Ben na Bruce Melodie baherutse muri Rwanda Day yabereye i Washington aho The Ben yavuze yerekeza muri Canada kuhakorera igitaramo.

Advertising

Previous Story

Harmonize yemeje ko ariwe wohereje agacurama mu rugo rwa Diamond Platnumz

Next Story

Nabeshye ko napfuye ngo ndebe ko umusore wanyanze yagaruka kundeba ariko yanga kugaruka

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop