Uwo mutima uzawuhorane, Umukobwa yatekeye abayede n’abafundi bari bari kubaka maze ashimwa na bose

10/02/2024 06:54

Ikintu abantu benshi tutazi ni uko iyo burya ufashije abantu bikuvuye ku mutima burya iyo neza uba ugiriye abo bantu uyisanga imbere. Umutima ufashwa wagakwiye kuranga buri kiremwa muntu cyose aho Kiri hose.

 

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kwigarurira imitima ya benshi nyuma yo kugaragaza ko afite Umutima ukunda abanti ndetse ufasha ntacyo yitayeho.

 

Ni mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa TIKTOK, aho ayo mashusho yakomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga dore ko buri wese wabonaga ayo mashusho yamukoraga ku mutima.

 

Muri ayo mashusho uyu mukobwa yari ari kugaburira abo bantu bari ku shatiye bari kubaka, ndetse abikora nta nyungu yindi abateganyaho dore ko we yari arimo gufasha nkuko buri muntu wese yagakwiye kuba afasha abo bacyeneye ubufasha.

 

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko banyuzwe nigikorwa yakoze ndetse benshi bamubwira kuzahorana uwo mutima yagaragaje kuko usanganwa bacye muri iki gihe tugezemo.

 

Ese wowe ufasha ntacyo witayeho,  cyangwa ufasha umuntu kuko Hari inyungu umucyeneyeho!!

Umutima ufasha ukwiye kuturanga twe abantu aho turi hose.

 

 

 

 

 

Source: TUKO

 

Advertising

Previous Story

Nabeshye ko napfuye ngo ndebe ko umusore wanyanze yagaruka kundeba ariko yanga kugaruka

Next Story

Umugabo yateye inda nyirabukwe maze abonye ibyo yakoze ahitamo guhunga iwe mu rugo

Latest from HANZE

Go toTop